   | 1. | Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa,Kandi wari wuzuye abantu!Uwari ukomeye mu mahanga,Ko yahindutse nk’umupfakazi!Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse,Aratura ikoro. |
   | 2. | Nijoro arira cyane,Amarira amutemba mu maso,Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza.Incuti ze zose zaramuriganije,Zahindutse abanzi be. |
   | 3. | Abayuda bajyanywe ari imbohe,Babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi bikabije.Batuye mu banyamahanga,Nta buruhukiro bahabonye,Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro. |
   | 4. | Inzira z’i Siyoni ziraboroga,Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera.Amarembo yaho yose ni amatongo,Abatambyi baho barasuhuza umutima.Abari baho bafite umubabaro,Na ho ubwaho hafite ishavu. |
   | 5. | Abaharwanyaga barahanesheje,Ababisha baho bagize ishya.Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi,Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y’ababisha. |
   | 6. | Ubwiza bwose bw’umukobwa w’i Siyoni bwamuvuyeho,Ibikomangoma bye byahindutse nk’impara zihebye urwuri,Byagiye bidafite intege imbere y’ababyirukanaga. |
   | 7. | I Yerusalemu mu gihe cy’umubabaro n’amaganya byaho,Hibutse ibintu byaho byose binezeza,Ibyo hahoranye kera.Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y’umubisha,Ntihagire kivuna,Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo. |
   | 8. | I Yerusalemu hacumuye bishishana,Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.Abahubahaga bose barahasuzuguye,Kuko babonye ubwambure bwaho.Ni ukuri hasuhuza umutima,Kandi hasubira inyuma. |
   | 9. | Umwanda waho wageze ku myambaro yaho,Ntihibuka iherezo ryaho.Ni cyo cyatumye hacishwa bugufi bitangaje,Ntihagira uhahumuriza.“Ayii Uwiteka, itegereze umubabaro wanjye,Kuko umwanzi anyitereye hejuru!” |
   | 10. | Umubisha yasingirije ukuboko kwe ibintu byaho byose binezeza,Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwaho bwera,Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe. |
   | 11. | Abantu baho bose baraganya,Barahahiriza ibyokurya.Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,Nahindutse umugayo. |
   | 12. | “Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje?Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n’uwanjye wangezeho;Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w’uburakari bwe bukaze. |
   | 13. | “Yohereje umuriro mu magufwa yanjye,Uvuye hejuru uyageramo yose.Yategeye ibirenge byanjye umutego,Yansubije inyuma.Yangize umwihebe ngacika intege umunsi wose. |
   | 14. | “Ukuboko kwe kwamboheyeho umutwaro w’ibicumuro byanjye.Byarasobekeranye bingera mu ijosi,Yacogoje imbaraga zanjye.Umwami yantanze mu maboko y’abo ntashoboye guhangana na bo. |
   | 15. | “Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho,Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye.Umwami yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure,Nk’uko bawengeragamo vino. |
   | 16. | “Ibyo ni byo bindiza,Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk’amazi,Kuko umuhumuriza wari ukwiriye kundema umutima ambaye kure.Abana banjye babaye impabe,Kuko umwanzi yatsinze.” |
   | 17. | I Siyoni harara amaboko ntihaboneka uhahumuriza,Uwiteka yategetse ibya Yakobo,Kugira ngo abamukikijeho bamubere ababisha,I Yerusalemu habamereye nk’ikintu cyanduye. |
   | 18. | “Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye,Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe,Kandi mwitegereze umubabaro wanjye,Abari banjye n’abahungu banjye bagiye ho abanyagano. |
   | 19. | “Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,Abatambyi banjye n’abakuru banjye baguye ku murwa,Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo. |
   | 20. | “Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba,Umutima wanjye urahagaze!Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije,Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu. |
   | 21. | “Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza,Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye,Bishimira ko ari wowe wabingize.Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye. |
   | 22. | “Ibibi byabo byose bize imbere yawe,Ubagirire nk’uko wangiriye,Umpora ibicumuro byanjye byose.Kuko amaganya yanjye ari menshi,Kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.” |