| 1. | Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye,Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru.Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye,Ku munsi w’uburakari bwe. |
| 2. | Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,Yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya,Yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo. |
| 3. | Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi,Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana,Ukongora impande zose. |
| 4. | Yamuforeye umuheto nk’umwanzi,Yahagaze abanguye ukuboko kwe kw’iburyo nk’umubisha.Yishe abanyagikundiro bose,Yasutse uburakari bwe mu ihema ry’umukobwa w’i Siyoni,Bwaka nk’umuriro. |
| 5. | Umwami yahindukiye Isirayeli nk’umwanzi,Yamumize bunguri.Yamazeho ingoro ze zose,Kandi ibihome bye yarabisenye,Yagwirije umukobwa wa Yuda umubabaro n’amaganya. |
| 6. | Kandi yaranduye uruzitiro rwe,Arumaraho nk’urwo ku murima,Yakuyeho ahantu he h’iteraniro.Uwiteka yatumye ibirori byera n’amasabato byibagirana muri Siyoni,Kandi uburakari bwe bukaze bwatumye ahinyura umwami n’umutambyi. |
| 7. | Umwami yataye kure igicaniro cye,Yazinutswe ubuturo bwe bwera.Inkike z’ingoro z’i Siyoni yazitanze mu maboko y’ababisha.Bashakurije mu nzu y’Uwiteka nko ku munsi w’ibirori byera. |
| 8. | Uwiteka yagambiriye kurimbura inkike y’umukobwa w’i Siyoni,Yahageresheje umugozi.Ntarakagerura ukuboko kwe kureka kurimbura,Kandi igihome n’inkike yabiteye kuboroga,Byihebeye icyarimwe. |
| 9. | Amarembo ye arigise mu butaka,Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura.Umwami we n’ibikomangoma bye bari mu banyamahanga,Aho amategeko y’Imana atari.Ni ukuri abahanuzi be na bo,Ntibakibonekerwa n’Uwiteka. |
| 10. | Abasaza b’umukobwa w’i Siyoni bicaye hasi,Baguwemo n’akayubi.Biteye umukungugu ku mitwe,Bakenyeye ibigunira,Abari b’i Yerusalemu bariyunamiriye. |
| 11. | Amaso yanjye yakobowe n’amarira,Umutima wanjye urahagaze.Inyama zo mu nda zirasandaye,Mbitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye,Kuko abana bato n’abonka barabiraniye mu nzira z’umurwa. |
| 12. | Babaza ba nyina bati“Amasaka na vino biri hehe?”Ubwo barabiraniraga mu nzira z’umurwa nk’inkomere,Imitima yabo ihondoberera mu bituza bya ba nyina. |
| 13. | Nakuvugaho iki? Icyo nakugereranya na cyo ni iki,Wa mukobwa w’i Yerusalemu we?Naguhwanya n’iki kugira ngo nguhumurize,Wa mwari w’i Siyoni we?Kuko icyuho cyawe ari kinini nk’inyanja,Ni nde wabasha kugukiza? |
| 14. | Abahanuzi bawe beretswe iby’ubusa n’iby’ubupfu ku bwawe, Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,Byatumye ucibwa. |
| 15. | Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bati“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,Ko ari mwiza bihebuje n’umunezero w’isi yose?” |
| 16. | Abanzi bawe bose barakwasamiye,Barakwimyoza bahekenya amenyo.Bati “Twamumize bunguri,Ni ukuri uyu ni wo munsi twari dutegereje,None turawubonye, turawuruzi.” |
| 17. | Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.Yagukubise hasi kandi ntiyakubabarira,Yatumye umwanzi wawe akwishimaho,Yashyize hejuru ihembe ry’ababisha bawe. |
| 18. | Umutima w’ab’i Yerusalemu watakiye Umwami bati“Wa nkike y’umukobwa w’i Siyoni we,Reka amarira atembe nk’umugezi ku manywa na nijoro,We kuruhuka, imboni y’ijisho ryawe ye gutuza. |
| 19. | “Haguruka uboroge mu ijoro,Uhereye igihe batangirira izamu.Usuke umutima wawe nk’amazi imbere y’Uwiteka,Umutegere ibiganza ku bw’amagara y’abana bawe bato,Baremberejwe n’inzara mu mahuriro y’inzira zose.” |
| 20. | “Ayii Uwiteka,Itegereze kandi urebe uwo wagiriye ibyo!Mbese abagore bārya urubyaro rwabo,Abana baguyaguyaga mu maboko yabo?Mbese umutambyi n’umuhanuzi bakwicirwa mu buturo bwera bw’Umwami? |
| 21. | “Umusore n’umusaza baryamye hasi mu nzira,Abari banjye n’abahungu banjye bagushijwe n’inkota.Wabishe mu munsi w’uburakari bwawe,Warabasogose ntiwabababarira. |
| 22. | “Wampamagariye ibinteye ubwoba impande zose,Nko mu munsi wo guterana kwera.Kandi nta warokotse umunsi w’uburakari bw’Uwiteka ngo asigare,Abo naguyaguyaga nkabarera,Umwanzi wanjye yabamazeho.” |