   | 1. | Ndi umuntu wabonye umubabaro,Yankubise inkoni y’uburakari bwe. |
   | 2. | Yaranshoreye ancisha mu mwijima,Atari mu mucyo. |
   | 3. | Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato,Burinda bwira. |
   | 4. | Inyama yanjye n’umubiri wanjye bishajishijwe na we,Amagufwa yanjye yarayamenaguye. |
   | 5. | Yanyubatseho anzingiraho indurwe n’umuruho, |
   | 6. | Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera. |
   | 7. | Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo,Yatumye umunyururu wanjye undemerera. |
   | 8. | Ni ukuri iyo mutakiye mutabaza,Gusenga kwanjye aguheza hanze. |
   | 9. | Inzira zanjye yazīcishije inkike z’amabuye,Aho nanyuraga yarahagoretse. |
   | 10. | Amereye nk’idubu yubikiye,Nk’intare iciye igico. |
   | 11. | Yayobeje inzira zanjye,Kandi yarantanyaguye angira indushyi. |
   | 12. | Yamforeye umuheto,Angira intego y’umwambi we. |
   | 13. | Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko, |
   | 14. | Nahindutse urw’amenyo mu bwoko bwanjye bwose,Bangize indirimbo umunsi wose. |
   | 15. | Yanyujujemo ibisharira,Yampagije apusinto. |
   | 16. | Amenyo yanjye yayahongoje amabuye,Yandengeje ivu. |
   | 17. | Kandi watandukanije ubugingo bwanjye,N’amahoro akamba kure,Guhirwa narakwibagiwe. |
   | 18. | Maze ndavuga nti“Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.” |
   | 19. | Ibuka umubabaro wanjye n’amakuba yanjye,Apusinto n’indurwe. |
   | 20. | Ubugingo bwanjye buracyabyibuka,Kandi burihebye. |
   | 21. | Iki ni cyo nibuka,Ni byo bindema umutima. |
   | 22. | Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,Kuko ibambe rye ritabura. |
   | 23. | Zihora zunguka uko bukeye,Umurava wawe ni munini. |
   | 24. | Umutima wanjye uravuga uti“Uwiteka ni we mugabane wanjye,Ni cyo gituma nzajya mwiringira.” |
   | 25. | Uwiteka abereye mwiza abamutegereje,N’ubugingo bw’umushaka. |
   | 26. | Ni byiza ko umuntu yiringira,Ategereje agakiza k’Uwiteka atuje. |
   | 27. | Bikwiriye umuntu kuremererwa akiri umusore. |
   | 28. | Yicare yiherereye kandi yihoreye,Kuko Imana yabimushyizeho. |
   | 29. | Nakubite akanwa ke mu mukungugu,Niba hariho ibyiringiro. |
   | 30. | Ategere umusaya we umukubita,Bamuhaze ibitutsi, |
   | 31. | Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka. |
   | 32. | Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,Nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana. |
   | 33. | Kuko atanezezwa no kubabaza abantu,Cyangwa kubatera agahinda. |
   | 34. | Umwami ntakunda ko banyukanyukira imbohe zose zo mu isi, |
   | 35. | Cyangwa ko bacira umuntu urubanza,Imbere y’Isumbabyose barwirengagiza. |
   | 36. | Kandi kugoreka urubanza rw’umuntu,Umwami ntabyemera. |
   | 37. | Ni nde wahanura bikabaho,Kandi Umwami atari we ubitegetse? |
   | 38. | Mbese ku bushake bw’Isumbabyose,Ntihaturuka ibibi n’ibyiza? |
   | 39. | Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye,Yakwinubira iki se? |
   | 40. | Dutekereze inzira zacu tuzigenzure,Tubone kugarukira Uwiteka. |
   | 41. | Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru,Tuyitegere n’amaboko yacu. |
   | 42. | “Twaracumuye kandi turagoma,Nawe ntiwatubabarira. |
   | 43. | Watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga,Waratwishe ntiwatubabarira. |
   | 44. | Wikingiye igicu,Kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho. |
   | 45. | Waduhinduye ibishishwa n’ibishingwe hagati y’amoko, |
   | 46. | Abanzi bacu bose baratwasamiye. |
   | 47. | Ubwoba n’urwobo, gusenya no kurimbuka,Byose byatugezeho.” |
   | 48. | Ijisho ryanjye riratembamo imigezi y’amazi,Ndizwa no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye. |
   | 49. | Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amarira ubutitsa, |
   | 50. | Kugeza igihe Uwiteka azitegereza,Akareba hasi ari mu ijuru. |
   | 51. | Amarira y’ijisho ryanjye yandembeje,Mbitewe n’abakobwa bose bo mu murwa wanjye. |
   | 52. | Abanyangira ubusa bampize cyane nk’inyoni, |
   | 53. | Banyiciye ubugingo mu rwobo rw’inzu y’imbohe,Bambirinduriraho ibuye. |
   | 54. | Amazi yarandengeye ku mutwe,Maze ndavuga nti “Ndapfuye.” |
   | 55. | Natakiye izina ryawe, Uwiteka,Ndi mu rwobo rw’imbohe rw’ikuzimu. |
   | 56. | Wumviye ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe,Ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye. |
   | 57. | Umunsi nagutakiraga wanje hafi,Uravuga uti “Witinya.” |
   | 58. | Ayii, Mwami,Wamburaniye urubanza rw’umutima wanjye,Wacunguye ubugingo bwanjye! |
   | 59. | Ayii, Uwiteka,Wabonye akarengane kanjye,None ncira urubanza. |
   | 60. | Wabonye guhōra kwabo kose,N’imigambi yabo yose bangīra. |
   | 61. | Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka,N’imigambi yabo yose bangīra, |
   | 62. | N’iminwa y’abahagurutswa no kuntera,N’inama zabo zose bangīra umunsi ukira. |
   | 63. | Itegereze imyicarire yabo,Reba imihagurukire yabo,Bangize indirimbo. |
   | 64. | Ayii, Uwiteka,Uzabiture ibihwanye n’imirimo y’amaboko yabo! |
   | 65. | Uzabahe umutima uhumye,Umuvumo wawe ubagereho. |
   | 66. | Uzabakurikirane ufite uburakari,Kandi ubarimbure ngo bashire munsi y’ijuru ry’Uwiteka. |