| 1. | Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y’umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11 |
| 2. | Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habaye urusaku n’induru n’ijwi ry’impanda. |
| 3. | Nzabakuramo umucamanza, mwicane n’ibikomangoma byaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 4. | Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y’Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga. |
| 5. | Ariko nzohereza inkongi i Buyuda zitwike amanyumba y’i Yerusalemu.” |
| 6. | Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n’umutindi bakamugura inkweto. |
| 7. | Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’umugwaneza. Umwana na se baryamana n’umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera. |
| 8. | Biryamira iruhande rw’igicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu y’Imana yabo vino y’abaciwe ibyiru. |
| 9. | “Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nk’uburebure bw’imyerezi, kandi yari akomeye nk’imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n’imizi ye nturutse hasi. |
| 10. | Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindūre igihugu cy’Abamori. |
| 11. | Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?” Ni ko Uwiteka abaza. |
| 12. | “Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’ |
| 13. | Dore ngiye kubashikamira nk’uko igare ryuzuwemo n’imiba rishikamira hasi. |
| 14. | Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, n’umunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, n’intwari ntizabasha kwikiza, |
| 15. | n’umunyamuheto ntazabasha guhagarara, n’impayamaguru ntizīrokora, n’ugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza, |
| 16. | kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambaye ubusa.” Ni ko Uwiteka avuga. |