| 1. | Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y’i Bashani mwe ari mu misozi y’i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhura abakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzane tunywe!” |
| 2. | Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti “Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n’abasigaye bo muri mwe babakuruze indobesho nk’amafi. |
| 3. | Muzasohokera mu byuho, umugore wese aromboreze imbere ye, muzahunga mwitere muri Harumoni. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 4. | “Nimuze i Beteli mucumure, mujye n’i Gilugali muhagwirize ibicumuro, mujye muzana ibitambo byanyu uko bukeye, kandi uko iminsi itatu ishize mujye mutura kimwe mu icumi, |
| 5. | kandi muture amaturo y’ishimwe hamwe n’ibisembuwe, muvuge n’amaturo muturana umutima ukunze muyamenyekanishe, kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe. Ni ko Uwiteka Imana ivuga. |
| 6. | “Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicara ubusa mu midugudu yanyu yose, mubura ibyokurya aho mutuye hose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 7. | “Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahaye umudugudu umwe imvura ntuma uwundi utayibona, umurima umwe waguwemo n’imvura, undi uyibuze uruma. |
| 8. | Nuko abo mu midugudu ibiri cyangwa itatu bajyaga kunywa amazi mu mudugudu umwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 9. | “Nabateje kurumbya ndetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n’inzabibu zanyu n’imitini yanyu n’imyelayo yanyu byonwe n’uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 10. | “Nabateje icyorezo nk’icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumye umunuko mu ngerero zanyu ubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 11. | “Nubitse imidugudu yanyu nk’uko Imana yubitse i Sodomu n’i Gomora, muba nk’umushimu ukuwe mu muriro, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 12. | “Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we. |
| 13. | Dore iyabumbye imisozi ikarema n’umuyaga, ikagaragariza umuntu ibyo yibwira, igahindura umuseke kuba umwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo. |