| 1. | Bazabona ishyano ab’i Siyoni bataye umuruho, n’abo mu misozi y’i Samariya biraye, abakomeye b’ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga! |
| 2. | Munyure i Kalune murebe, muhave mujye i Hamati uwo mudugudu ukomeye, maze mumanuke mujye i Gati h’Abafilisitiya. Mbese haruta aya mahanga y’abami ubwiza, cyangwa igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini? |
| 3. | Mwa bashyira kure umunsi w’amakuba, mukigiza bugufi intebe y’urugomo, |
| 4. | abaryama ku mariri y’amahembe y’inzovu, bakinanurira ku magodora yabo, bakarya abana b’intama bo mu mukumbi n’ibimasa by’imishishe bivanywe mu kiraro, |
| 5. | bakihimbira inanga z’indirimbo z’ubusa, bakiremera ibicurangwa nka Dawidi, |
| 6. | bakanywera vino mu nzuho, bakihezura imbiribiri, ariko ntibababazwe n’ibyago bya Yosefu. |
| 7. | Ni cyo gituma bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa, kandi ibyishimo byo kwinezeza by’abinanurira hejuru y’amagodora bizashiraho. |
| 8. | Uwiteka Imana yarirahiye, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga iti “Nanga urunuka ubwibone bwa Yakobo kandi nanga n’amanyumba ye, ni cyo gituma nzahara umurwa n’ibiwurimo byose. |
| 9. | “Naho mu nzu imwe hasigaramo abantu icumi, na bo bazapfa. |
| 10. | Mubyara w’umuntu azaza azanywe no gutwika intumbi no kwarura amagufwa mu nzu, kandi azabaza uri mu mwinjiro ati ‘Hari uwo mukiri kumwe?’ “Na we azamusubiza ati ‘Nta we.’ “Maze amubwire ati ‘Ceceka kuko tudakwiriye kwatura izina ry’Uwiteka.’ |
| 11. | “Dore Uwiteka ni we utegeka, azaca inzu nini ibyuho n’inzu nto azayisenya. |
| 12. | Mbese amafarashi yakwiruka ku rutare? Hari ubwo inka zaruhingaho? Mwebweho mwahinduye imanza zitabera ziba izibihiye abantu nk’indurwe, n’imbuto zo gukiranuka mwazihinduye apusinto. |
| 13. | “Yemwe abishimira ikitagira umumaro mukabaza muti ‘Ese imbaraga zacu si zo zaduhaye gukomera?’ |
| 14. | “Ariko dore ngiye kubahagurukiriza ubwoko, yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababaza uhereye aharasukira i Hamati ukageza ku kagezi ko mu Araba.” |