Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibyo Amosi yeretswe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzige uruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhira ni urwameze ubwatsi bw’umwami bumaze gutemwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Zimaze kurya ubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nuko Uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: Uwiteka Imana yahamagaye umuriro ngo awucishe amateka ukongora mu mworera w’ikuzimu, kandi wendaga no gutwika igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka Imana yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ibi ni byo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye timasi.” Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n’ubuturo bwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.”
Umutambyi Amasiya ahana Amosi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Maze Amasiya umutambyi w’i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu b’inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
kuko Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi Amasiya abwira Amosi ati “Wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy’u Buyuda urireyo ibyokurya byawe kandi abe ari ho uhanurira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi, kuko hari ubuturo bwera bw’umwami n’inzu y’ubwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Maze Amosi asubiza Amasiya ati “Ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w’umuhanuzi, ahubwo nari umushumba kandi nari umuhinzi w’ibiti by’umutini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘Genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Noneho wumve ijambo ry’Uwiteka. Uravuga uti ‘Ntuhanurire Isirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Umugore wawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota, n’ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi, kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amosi igice cya: