Somera Bibiliya kuri Telefone
Imana ihora Abisirayeli kurenganya abakene
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
maze arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi.” Maze Uwiteka arambwira ati “Iherezo ry’ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nimwumve ibi yemwe abashaka kumira abakene no guca abatindi bo mu gihugu, mukavuga muti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n’isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by’ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y’uburiganya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
tugure abakene ifeza n’abatindi tubagure inkweto, kandi tugure n’inkumbi z’ingano zacu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Uwiteka yarahiye ubwiza bwa Yakobo ati “Ni ukuri ntabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Mbese ibyo si byo bizatuma isi ihinda umushyitsi, abayirimo bose bakaboroga? Izuzura rwose nka rwa Ruzi, izarengera hanyuma yike nk’uruzi rwo muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y’ihangu, kandi nzazana ubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ibirori byanyu nzabihindura umuborogo n’indirimbo zanyu zose zibe amaganya, kandi bose nzabatera gukenyera ibigunira n’imitwe yose ihinduke inkomborera, nzabateza umuborogo nk’upfushije umwana w’umuhungu ari ikinege, amaherezo yabyo azaba umunsi w’amaganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry’Uwiteka be kuribona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uwo munsi inkumi nziza n’abasore bazicwa n’inyota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Abarahira icyaha cy’i Samariya bati ‘Ndahiye imana yawe, Dani we!’ Kandi bati ‘Ndahiye umuhango w’i Bērisheba uhoraho.’ Na bo bazagwa kandi ntabwo bazongera kubyuka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amosi igice cya: