Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be |
| 1. | Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota. |
| 2. | Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo. |
| 3. | Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi |
| 4. | batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo. |
| 5. | Nuko umwami abategekera igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami, n’umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y’umwami. |
| 6. | Muri abo bana b’Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. |
| 7. | Nuko uwo mutware w’inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego. |
| 8. | Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza. |
| 9. | Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w’inkone, agakundwa na we. |
| 10. | Nuko umutware w’inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n’ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n’abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.” |
| 11. | Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n’umutware w’inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati |
| 12. | “Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n’amazi yo kunywa, |
| 13. | uzabone gusuzuma mu maso hacu n’ah’abandi basore barya ku byokurya by’umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.” |
| 14. | Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi. |
| 15. | Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami. |
| 16. | Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo. |
| 17. | Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi. |
| 18. | Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n’Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w’inkone ajya kubamumurikira. |
| 19. | Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be. |
| 20. | Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi. |
| 21. | Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma. |