Somera Bibiriya kuri Telefone
Daniyeli yerekwa iby’iminsi y’imperuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y’uruzi, undi ku yo hakurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hahirwa uzategereza, akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Nuko igendere utegereze imperuka, kuko uzaruhuka kandi ukazahagarara mu mugabane wawe iyo minsi nishira.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: