| 1. | Ubwo bwami buhabwa Dariyo w’Umumedi, yari amaze nk’imyaka mirongo itandatu n’ibiri avutse. |
Daniyeli mu rwobo rw’intare |
| 2. | Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose. |
| 3. | Kandi abaha n’abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa. |
| 4. | Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose. |
| 5. | Abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro. |
| 6. | Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.” |
| 7. | Nuko abo batware bakomeye n’ab’intebe bateranira ibwami babwira umwami bati “Mwami Dariyo, nyaguhoraho, |
| 8. | abatware bakomeye bo muri ubu bwami n’ab’intebe n’ibisonga byabo, n’abajyanama n’abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry’umwami n’iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw’intare. |
| 9. | Nuko none nyagasani, hamya iryo tegeko ushyireho ukuboko ku rwandiko rwaryo, kugira ngo rye kuzakuka nk’uko amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.” |
| 10. | Nuko Umwami Dariyo ashyiraho ukuboko ku rwandiko rw’iryo tegeko. |
| 11. | Maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi amadirishya y’inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza. |
| 12. | Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga. |
| 13. | Baraza bavugira imbere y’umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw’intare?” Umwami aramusubiza ati “Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.” |
| 14. | Baramusubiza bati “Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi.” |
| 15. | Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira. |
| 16. | Ba bagabo bongera guteranira ibwami babwira umwami bati “Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi, ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n’umwami rivuguruzwa.” |
| 17. | Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.” |
| 18. | Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa. |
| 19. | Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka. |
| 20. | Bukeye umwami yibambura kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare. |
| 21. | Ageze hafi y’urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?” |
| 22. | Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho, |
| 23. | Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.” |
| 24. | Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo basanga nta cyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye. |
| 25. | Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n’abagore babo n’abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n’amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi. |
| 26. | Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe! |
| 27. | Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka. |
| 28. | Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z’intare.” |
| 29. | Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kūro w’Umuperesi, Daniyeli agubwa neza. |