Somera Bibiliya kuri Telefone
Esiteri ararika umwami na Hamani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y’ubwamikazi ajya mu rugo rw’ingombe rw’inzu y’umwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe y’ubwami mu nzu y’umwami, areba mu muryango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe w’inkoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko umwami aramubaza ati “Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane w’igihugu cyanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwami aherako arategeka ati “Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.” Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bakiri mu nkera banywa vino umwami abaza Esiteri ati “Urasaba iki, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Esiteri aramusubiza ati “Icyo nsaba kandi nshaka ni iki:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka, umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubiza umwami icyo yambajije.”
Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Moridekayi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry’ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze n’umugore we Zereshi;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro n’uko afite abana benshi, n’uko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware n’abagaragu be bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hamani arongera arababwira ati “Kandi n’Umwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana n’umwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse n’ubu yandaritse ngo n’ejo nzazane n’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ry’umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati “Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n’umwami mu nkera unezerwe.” Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: