Somera Bibiliya kuri Telefone
Umwami amenya ko Moridekayi ari we wamuburiye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy’ubucurabwenge bagisomera umwami,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?” Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati “Nta cyo yahawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?” Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw’imbere ibwami, azanywe no kuvugana n’umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abagaragu b’umwami baramusubiza bati “Hamani ni we uri mu rugo.” Umwami ati “Naze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko Hamani araza. Umwami aramubaza ati “Umuntu umwami akunze kubaha yagirirwa ate?” Hamani aribwira ati “Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Hamani asubiza umwami ati “Uwo umwami akunze kubaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
bazane imyambaro y’ubwami umwami ajya yambara, n’ifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ry’ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Maze iyo myambaro n’iyo farashi babihe umwe wo mu batware b’umwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe n’iyo farashi, barangururire imbere ye bati ‘Uko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nuko umwami abwira Hamani ati “Huta wende imyambaro n’ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Aherako atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n’umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw’Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Bakivugana na we haza inkone z’umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: