Somera Bibiliya kuri Telefone
Ezekiyeli yerekwa icyubahiro cy’Imana n’ibizima bine
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
ijambo ry’Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwamujeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Maze ngiye kubona mbona umuyaga w’ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukūbye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Muri wo hagati haturutsemo ishusho y’ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y’umuntu;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n’amababa ane
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw’ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw’inyana, kandi byarabagiranaga nk’umuringa ukūbye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi byari bifite amaboko y’umuntu munsi y’amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n’irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h’umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h’intare mu ruhande rw’iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’inka mu ruhande rw’ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’igisiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Kandi mu maso habyo n’amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuraga n’ay’ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi byose byagendaga umujya umwe, aho umwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukaga bigenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uko ishusho y’ibizima yari imeze, byasaga n’amakara y’umuriro waka nk’uko inkongi zisa, umuriro wagurumaniraga hirya no hino hagati y’ibizima. Uwo muriro warakaga cyane kandi muri uwo muriro havagamo umurabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk’umurabyo urabya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko nitegereje ibyo bizima mbona uruziga rumwe ruri ku isi iruhande rw’ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Inziga n’imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n’ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n’imibarizwe yazo, byasaga nk’aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukaga inzira zigenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Amagurudumu yazo yageraga hejuru bigatera ubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumu yazo yari yuzuweho n’amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n’inziga zarazamurwaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Aho umwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni ho umwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ikizima cyose wari mu nziga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ikizima cyose wari mu nziga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Hejuru y’umutwe w’ikizima hari ikimeze nk’ijuru gisa n’ibirahuri biteye ubwoba, bibambwe hejuru y’imitwe yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Munsi y’iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriye uruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriye urundi ruhande ku mibiri yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw’amababa yabyo ari nko guhorera kw’amazi menshi, nk’ijwi ry’Ishoborabyose, urusaku rw’ikiriri rumeze nk’urusaku rw’ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari igisa n’intebe y’ubwami, isa n’ibuye rya safiro, kandi hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hariho igisa n’umuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Uhereye mu rukenyerero rwacyo ukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye, umuriro ukizingurije ku mubiri wacyo, kandi uhereye mu rukenyerero ugasubiza hepfo, nabonye hasa n’umuriro no mu mpande zacyo harabagirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w’imvura uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy’ubwiza bw’Uwiteka. Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry’uvuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: