Imana isezeranya Abisirayeli baciwe ko izababera ubuturo |
   | 1. | Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw’irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by’ubwoko. |
   | 2. | Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu murwa inama mbi |
   | 3. | bavuga bati ‘Mbese igihe cyo kubaka amazu nticyegereje? Uyu murwa ni inkono ivuga, natwe turi inyama.’ |
   | 4. | Nuko rero ubahanurire ibibi mwana w’umuntu, uhanure.” |
   | 5. | Maze Umwuka w’Uwiteka anzaho arambwira, ati “Vuga uti ‘Uwiteka yavuze ngo ibyo ni byo mwavuze mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, kuko nzi ibyo mwibwira. |
   | 6. | Mwakabije kwica abantu banyu muri uyu murwa, inzira zaho muzigwizamo intumbi.’ |
   | 7. | “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Abanyu mwishe mugahirika intumbi muri uyu murwa ni bo nyama, na wo uyu murwa ni wo nkono ivuga, ariko mweho muzawusohorwamo. |
   | 8. | Mwatinye inkota ariko nzabagabiza inkota, byavuzwe n’Umwami Uwiteka. |
   | 9. | Kandi nzawubasohoramo mbatange mu maboko y’abanyamahanga, maze mbashyireho ibihano. |
   | 10. | Muzagushwa n’inkota, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka. |
   | 11. | Uyu murwa ntuzababera inkono ivuga, kandi namwe ntimuzaba inyama zo muri yo, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka |
   | 12. | kuko mutagendeye mu mategeko yanjye ntimusohoze n’amateka yanjye, ahubwo mwakurikije amategeko y’abanyamahanga babakikijeho.’ ” |
   | 13. | Nuko ngihanura, Pelatiya mwene Benaya aherako arapfa. Maze nikubita hasi nubamye ntera ijwi hejuru nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese ugiye gutsembaho rwose abasigaye ba Isirayeli?” |
   | 14. | Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
   | 15. | “Mwana w’umuntu, bene wanyu muva inda imwe n’inzu yose ya Isirayeli, abo bose ni bo abaturage b’i Yerusalemu babwiye bati ‘Nimwimūre Uwiteka, ni twe twahawe iki gihugu ho umwandu.’ |
   | 16. | “Nuko rero uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriye kure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamara umwanya muto mbabereye ubuturo bwera mu bihugu batataniyemo.’ |
   | 17. | “Noneho uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Nzabakoranya mbavane mu mahanga, kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli. |
   | 18. | Kandi bazahaza bahakure ibintu byabo bishishana byose, n’ibizira byaho byose. |
   | 19. | Nanjye nzabaha umutima uhuye kandi mbashyiremo umwuka mushya, umutima w’ibuye nzawukura mu mubiri wabo mbahe umutima woroshye, |
   | 20. | kugira ngo bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo. |
   | 21. | Ariko abo bafite umutima ukurikira ibyabo nanga urunuka n’ibizira byabo, iyo nzira yabo mbi nzayibagereka ku mutwe.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
   | 22. | Maze abakerubi barambura amababa yabo, n’inziga zari iruhande rwabo; kandi ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buri hejuru yabo. |
   | 23. | Nuko ubwiza bw’Uwiteka burazamuka buva mu murwa hagati, buhagarara ku musozi uri mu ruhande rw’iburasirazuba rw’umurwa. |
   | 24. | Maze Umwuka aranterura anjyana mu Bukaludaya ku bajyanywe ari imbohe, ndi mu iyerekwa ku bw’Umwuka w’Imana. Maze iyerekwa nabonye riherako rimvaho. |
   | 25. | Nuko mbwira abajyanywe ari imbohe ibyo neretswe n’Uwiteka byose. |