Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
| 2. | “Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome. |
| 3. | “Nuko rero weho mwana w’umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab’inzu y’abagome. |
| 4. | Kandi uzasohore ibintu byawe nk’ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk’abahagurutse baciwe. |
| 5. | Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo. |
| 6. | Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.” |
| 7. | Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk’ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba. |
| 8. | Bukeye bwaho ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 9. | “Mwana w’umuntu, mbese ab’inzu ya Isirayeli, ya nzu y’abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’ |
| 10. | Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n’ab’inzu ya Isirayeli bahari bose.’ |
| 11. | Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe. |
| 12. | Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye. |
| 13. | Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n’umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa. |
| 14. | Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n’imitwe y’ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota. |
| 15. | “Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu. |
| 16. | Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n’inzara n’icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.” |
| 17. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
| 18. | “Mwana w’umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima, |
| 19. | maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby’abaturage b’i Yerusalemu, n’iby’abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n’ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw’abagituyemo bose. |
| 20. | Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ” |
| 21. | Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 22. | “Mwana w’umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe? |
| 23. | Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. |
| 24. | Nta yerekwa ry’ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli. |
| 25. | Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab’inzu y’ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 26. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
| 27. | “Mwana w’umuntu, dore ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’ |
| 28. | Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |