Abahanuzi b’ibinyoma bavugwa |
   | 1. | Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
   | 2. | “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti |
   | 3. | ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’ |
   | 4. | Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zo mu kidaturwa. |
   | 5. | Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw’inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko muhagarara mu ntambara ku munsi w’Uwiteka. |
   | 6. | Babonye iyerekwa ry’ubusa n’ubupfumu bw’ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora. |
   | 7. | Mbese iyerekwa mwabonye si iry’ubusa, ubupfumu mwavuze si ubw’ibinyoma, ubwo muvuga muti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?” |
   | 8. | Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
   | 9. | Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y’ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy’inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka. |
   | 10. | “Ni ukuri bashutse ubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’ kandi ari nta yo, kandi iyo hagize uwubaka inkike bayihomesha ishwagara ridakomeye. |
   | 11. | Nuko ubwire abayihomesha ishwagara ridakomeye yuko iyo nkike izariduka. Hazagwa imvura y’umurindi, namwe mahindu y’urubura rukomeye muzagwa, maze umuyaga w’umugaru uyisenye. |
   | 12. | Dore inkike nigwa, ntimuzi ko muzanegurwa ngo mbese guhoma mwayihomesheje kwagiye he?” |
   | 13. | Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Nzayisenyesha umuyaga w’umugaru mfite uburakari, hazagwa imvura y’umurindi bitewe n’umujinya wanjye, kandi uburakari bwanjye bukaze buzatuma urubura rukomeye ruyitsembaho. |
   | 14. | Ni ko nzasenya inkike mwahomesheje ishwagara ridakomeye, maze nyigushe hasi bitume urufatiro rwayo rutwikururwa. Izagwa namwe mutsemberwemo, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka. |
   | 15. | “Uku ni ko nzasohoza uburakari bwanjye ku nkike no ku bayihomesheje ishwagara ridakomeye, kandi nzababwira nti ‘Inkike ntikiriho ndetse n’abayihomye, |
   | 16. | ari bo bahanuzi ba Isirayeli bahanura iby’i Yerusalemu, bakayibonera iyerekwa ry’amahoro kandi ari nta mahoro.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
   | 17. | “Nuko nawe mwana w’umuntu, urebeshe abakobwa b’ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, maze ubahanurire uti |
   | 18. | ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu? |
   | 19. | Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw’ingemu z’amashyi ya sayiri n’intore z’umutsima, kugira ngo mwice ubugingo butari bukwiriye gupfa, murokore ubugingo butari bukwiriye kurokorwa, mu buryo bushuka ubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’ ” |
   | 20. | Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore nibasiye impigi zanyu, izo mutegesha abantu nk’uko nyoni zitegwa. Nzazishikuza ku maboko yanyu maze ndeke ubugingo bw’abantu bwigendere, ubwo bugingo bw’abantu mutega nk’uko inyoni zitegwa. |
   | 21. | Ibitambaro byanyu na byo nzabishwanyaguza nkure ubwoko bwanjye mu maboko yanyu, kandi ntabwo bazongera kuba mu maboko yanyu ngo bahigwe, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka. |
   | 22. | “Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwateje umutima w’ubukiranutsi agahinda, uwo ntateye agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho, |
   | 23. | ni cyo gituma mutazongera kubona ibyerekanwa by’ubusa cyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokora ubwoko bwanjye mbuvane mu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.” |