| 1. | Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere. |
| 2. | Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 3. | “Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza? |
| 4. | “Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w’ibigirwamana bye, |
| 5. | kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n’ibigirwamana byabo.’ |
| 6. | “Nuko ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukure amaso yanyu ku bizira byanyu byose. |
| 7. | “ ‘Kuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimūra, akazana n’ibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza. |
| 8. | Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugire igitangaza n’ikitegerezo n’iciro ry’umugani kandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka. |
| 9. | “ ‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli. |
| 10. | Na bo bazajyana n’ibibi byabo: ibibi by’umuhanuzi bizahwana n’ibibi by’umumpanuriza, |
| 11. | kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 12. | Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 13. | “Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo, |
| 14. | naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 15. | “Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hari ugicamo, |
| 16. | naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyaba umusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 17. | “Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’ kugira ngo ntsembeho abantu n’amatungo, |
| 18. | naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa, ubwabo bonyine ni bo barokoka. |
| 19. | “Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw’umujinya banteye, nkagicamo abantu n’amatungo, |
| 20. | naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 21. | Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi n’icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo? |
| 22. | Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n’abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, mushire agahinda k’ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu. |
| 23. | Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |