I Yerusalemu hagereranywa n’umugore wabaye maraya |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
| 2. | “Mwana w’umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho |
| 3. | uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi. |
| 4. | Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n’amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n’akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw’impinja. |
| 5. | Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga. |
| 6. | “‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” |
| 7. | Nakugwije nk’ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n’umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye. |
| 8. | “ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 9. | “‘Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta. |
| 10. | Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z’impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y’ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri. |
| 11. | Nkurimbishisha iby’umurimbo kandi nkwambika ibitare by’izahabu ku maboko, n’umukufi mu ijosi ryawe. |
| 12. | Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n’impeta zo ku matwi, n’ikamba ryiza ku mutwe wawe. |
| 13. | Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n’ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n’amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby’ifu y’ingezi n’ubuki n’amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk’umwamikazi. |
| 14. | Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 15. | “‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo. |
| 16. | Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z’imisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nk’ibyo bizaba, ngo bimere bityo. |
| 17. | Kandi wajyanye impeta zawe nziza z’izahabu yanjye n’ifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo by’abagabo ngo usambane na bo, |
| 18. | kandi wajyanye imyambaro yawe y’amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n’imibavu yanjye. |
| 19. | Ndetse n’ibyokurya byanjye naguhaye, iby’ifu y’ingezi n’amavuta ya elayo n’ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 20. | “ ‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n’abakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe. |
| 21. | Mbese ubusambanyi bwawe urabwita icyoroshye ko wishe abana banjye, ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro? |
| 22. | Kandi muri ibyo bizira byawe byose n’ubusambanyi bwawe, ntiwaruhije wibuka iminsi y’ubuto bwawe, igihe utawe wambaye ubusa ukigaragura mu ivata ryawe. |
| 23. | “‘Nuko hanyuma y’ibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga), |
| 24. | wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose. |
| 25. | Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro y’inzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira, kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe. |
| 26. | Kandi wasambanye n’Abanyegiputa b’abaturanyi bawe, b’ibifufumange, ugwiriza ubusambanyi bwawe kundakaza. |
| 27. | “‘Nuko rero dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi igerero ryawe ry’ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b’Abafilisitiya, bakojejwe isoni n’imigenzereze yawe mibi. |
| 28. | “‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwo unyurwa. Ni ukuri wasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa. |
| 29. | Maze kandi wakwije ubusambanyi bwawe mu gihugu cy’i Kanāni ugeza i Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura. |
| 30. | “‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo w’umugore w’igishegabo cya maraya, |
| 31. | kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro y’inzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nk’abandi ba maraya, kuko utita ku bihembo. |
| 32. | Ahubwo uri umugore w’umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n’abashyitsi aho kuryamana n’umugabo wawe! |
| 33. | Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe. |
| 34. | Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri n’ubw’abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri n’abandi. |
| 35. | “ ‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry’Uwiteka. |
| 36. | Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n’ubusambanyi wagiranaga n’abakunzi bawe, no ku bw’ibigirwamana byose by’ibizira byawe, n’amaraso y’abana bawe wabihaye, |
| 37. | dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n’abo wakundaga bose n’abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose. |
| 38. | Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n’urw’abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira. |
| 39. | Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y’aharengeye basenye n’ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze n’ibintu byawe byiza by’umurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa. |
| 40. | “‘Bazaguteza n’igitero maze bagutere amabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo. |
| 41. | Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y’abagore benshi, nanjye nzatuma utongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyo ukundi. |
| 42. | Uku ni ko nzakuruhuriraho uburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara. |
| 43. | Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n’ibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 44. | “‘Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n’umukobwa ni ubutarutana. |
| 45. | Uri uwa nyoko wanga umugabo we n’abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori. |
| 46. | “‘Kandi mukuru wawe ni Samariya uturanye ibumoso bwawe n’abakobwa be, na murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu n’abakobwa be. |
| 47. | Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngo ukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk’aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose. |
| 48. | “‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we n’abakobwa be, batagenje nkawe n’abakobwa bawe. |
| 49. | Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi. |
| 50. | Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho. |
| 51. | “‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n’igice cy’ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza. |
| 52. | Nawe ukorwe n’isoni ubwawe kuko wahaye urubanza bene nyoko, ku bw’ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Ni ukuri umware, kandi ukorwe n’isoni, kuko wakuje bene nyoko ho urubanza. |
| 53. | “‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n’abakobwa be, n’imbohe za Samariya n’abakobwa be n’imbohe zawe ubwawe zizirimo, |
| 54. | kugira ngo ukorwe n’isoni wowe ubwawe, umwazwe n’ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije. |
| 55. | Kandi bene nyoko Sodomu n’abakobwa be, bazongera kumera nk’uko bahoze, na Samariya n’abakobwa be na bo bazongera kumera nk’uko bahoze, kandi wowe n’abakobwa bawe muzongera kumera nk’uko mwahoze. |
| 56. | Murumuna wawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy’ubwibone bwawe, |
| 57. | ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy’ibikoza isoni by’abakobwa b’i Siriya, n’iby’abamukikijeho bose, abakobwa b’Abafilisitiya bagushinyagurira baguturutse impande zose? |
| 58. | Ibibi byawe n’ibizira byawe wabyikoreye nk’umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 59. | “‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk’uko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano. |
| 60. | Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y’ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry’iteka ryose. |
| 61. | Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa n’isoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bw’isezerano ryawe. |
| 62. | Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, maze umenye yuko ari jye Uwiteka, |
| 63. | kugira ngo ubone kwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kawe ubitewe n’isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ” |