Umugani w’ibisiga bibiri |
   | 1. | Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
   | 2. | “Mwana w’umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti |
   | 3. | ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n’amoya menshi n’amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry’umwerezi, |
   | 4. | kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy’ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w’abagenza. |
   | 5. | Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y’amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk’umukinga. |
   | 6. | Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage. |
   | 7. | “‘Hari n’ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n’amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y’aho watewe kugira ngo kiwuvomerere. |
   | 8. | Watewe mu butaka bwiza hafi y’amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n’umuzabibu mwiza.’ |
   | 9. | “Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n’imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi. |
   | 10. | Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w’iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.’ ” |
   | 11. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
   | 12. | “Nuko ubwire iyo nzu y’abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?’ Ubabwire uti ‘Dore umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho n’ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni. |
   | 13. | Ajyana n’uw’urubyaro rw’umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu |
   | 14. | kugira ngo ubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye. |
   | 15. | Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n’abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk’ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke? |
   | 16. | “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica n’isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni. |
   | 17. | Farawo na we, n’ingabo ze zikomeye n’ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubaka ibihome kugira ngo barimbure abantu benshi. |
   | 18. | Yasuzuguye indahiro yica n’isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka. |
   | 19. | “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye n’isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we. |
   | 20. | Kandi nzamuramburiraho urushundura rwanjye afatwe mu mutego wanjye, nanjye nzamujyana i Babuloni abe ari ho mwibukiriza igicumuro cye yancumuyeho. |
   | 21. | Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwa n’inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze. |
   | 22. | “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw’umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y’umusozi muremure, |
   | 23. | ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by’amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy’amashami yawo ni ho bizaba. |
   | 24. | Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’ ” |