Umugani w’inzabibu zirura; umuntu azazira ibyaha bye |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
| 2. | “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’? |
| 3. | “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani. |
| 4. | Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw’umwana ni ubwanjye nk’ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa. |
| 5. | “Ariko umuntu niba ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, |
| 6. | kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, n’ibigirwamana by’inzu ya Isirayeli ntabyuburire amaso kandi akaba atanduza umugore w’umuturanyi we, ategereye umugore uri mu mugongo, |
| 7. | ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubije ingwate uwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburira abashonji akambika abambaye ubusa, |
| 8. | kandi ntagurize kubona indamu y’ubuhenzi cyangwa kwaka umuntu ibirenze urugero, ahubwo akarinda ukuboko kwe ikibi kandi umuntu uburana n’undi akabacira urubanza rutabera, |
| 9. | akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n’umunyamurava, uwo aba ari umukiranutsi, ni ukuri azabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 10. | “Ariko nabyara umwana w’umuhungu akaba umwambuzi uvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo, |
| 11. | ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, yaranduje n’umugore w’umuturanyi we, |
| 12. | abakene n’indushyi yarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubize n’icyo yagwatirijwe, yaruburiye amaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira, |
| 13. | yaragurije kubona indamu y’ubuhenzi akaka umuntu ibirenze urugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Ni ukuri azapfa, n’amaraso ye ni we azabaho. |
| 14. | “Nuko rero nabyara umwana w’umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk’ibyo |
| 15. | kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, n’ibigirwamana by’inzu ya Isirayeli atabyuburiye amaso ye, atanduje n’umugore w’umuturanyi we |
| 16. | kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye n’ingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiye abashonji kandi yarambitse n’abambaye ubusa, |
| 17. | atabanguriye abakene ukuboko, atagurije kubona indamu y’ubuhenzi cyangwa ibirenze urugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, ni ukuri azabaho. |
| 18. | Ariko se ubwe kuko yakoze iby’urugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye. |
| 19. | “Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibibi bya se?’ Ndabasubiza nti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho. |
| 20. | Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we. |
| 21. | “Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa. |
| 22. | Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n’uko yabaye umukiranutsi. |
| 23. | Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho? |
| 24. | “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n’icyaha cye yakoze ni byo azazira. |
| 25. | “Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Nimwumve mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye? |
| 26. | Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo. |
| 27. | Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, azakiza ubugingo bwe. |
| 28. | Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa. |
| 29. | Ariko ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye? |
| 30. | “Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa. |
| 31. | Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe? |
| 32. | Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |