Aborogera Abisirayeli n’i Yerusalemu |
   | 1. | “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti |
   | 2. | ‘Nyoko yari iki? Yari intare y’ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y’intare. |
   | 3. | Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w’intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu. |
   | 4. | Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa. |
   | 5. | Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w’intare, |
   | 6. | ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu. |
   | 7. | Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n’inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo. |
   | 8. | Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo. |
   | 9. | Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w’i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli. |
   | 10. | “‘Nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe hafi y’amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw’amazi menshi. |
   | 11. | Kandi wariho inkoni zikomeye z’imiringiso y’abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n’uburebure bwazo n’amashami yazo menshi. |
   | 12. | Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika. |
   | 13. | Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy’umukakaro gifite inyota. |
   | 14. | Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y’umuringiso w’umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.” |