| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti |
| 2. | “Nawe mwana w’umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose. |
| 3. | Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza! |
| 4. | Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n’urubanza, n’ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw’ibyo ni jye wakugize urw’amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n’ibihugu byose. |
| 5. | Abari hafi yawe n’abari kure yawe bazaguseka ko uri uw’izina ryanduye, kandi ugira umuvurungano mwinshi. |
| 6. | Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe, umurimo w’amaboko yabyo ni ukuvusha amaraso. |
| 7. | Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi n’abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe. |
| 8. | Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n’amasabato yanjye. |
| 9. | Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga z’imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi. |
| 10. | Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni. |
| 11. | Umuntu akorana ibizira n’umugore w’umuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se. |
| 12. | Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y’ubuhenzi n’inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 13. | “ ‘Dore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu z’uburiganya wabonye, no ku bw’amaraso yavushirijwe muri wowe. |
| 14. | Mbese umutima wawe uzihangana? Ese n’amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza. |
| 15. | Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by’umwanda nzabikumaramo. |
| 16. | Nawe uzaba wiyandurije imbere y’abanyamahanga, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” |
| 17. | Ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 18. | “Mwana w’umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiye inkamba, bose ni umuringa n’ibati, n’icyuma n’isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y’ifeza. |
| 19. | Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati. |
| 20. | Nk’uko bateraniriza ifeza n’umuringa, n’icyuma n’isasu n’ibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro kugira ngo bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfite uburakari n’umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe. |
| 21. | Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro w’uburakari bwanjye muyishongeremo hagati. |
| 22. | Nk’uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.’ ” |
| 23. | Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 24. | “Mwana w’umuntu, ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w’uburakari bukaze.’ |
| 25. | Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nk’uko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bw’abantu, ubutunzi n’ibintu by’igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo. |
| 26. | Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y’ibyera n’ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, kandi n’amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo. |
| 27. | Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk’amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw’abantu, kugira ngo bibone indamu y’uburiganya. |
| 28. | N’abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry’ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze. |
| 29. | Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n’indushyi, n’uwigendera bakamurenganya. |
| 30. | Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye |
| 31. | Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro w’umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |