Somera Bibiliya kuri Telefone
I Yerusalemu hagereranywa n’inkono ivuga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Mwana w’umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w’i Babuloni ageze hafi y’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Kandi ucire inzu y’abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
uyiteranyirizemo ibice by’inyama ndetse n’umuhore wose, ukuguru n’ukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y’inkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe n’umukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“‘Amaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Maze uyitereke ku makara y’umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Yinanije umuruho nyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n’imigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“Mwana w’umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by’abapfushije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Nuko mu gitondo mvuganye n’abantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye ngenza uko nategetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanurira icyo ibyo bintu bidusūrira, bituma ugenza utyo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Maze ndababwira nti “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize bazagushwa n’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Namwe muzagenza nk’uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by’abapfushije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n’inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n’ibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabe ari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
“Nawe mwana w’umuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo n’umunezero w’icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n’iby’inkoramutima na byo, ari byo bahungu babo n’abakobwa babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Mbese uwo munsi uzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: