Imana ihōra amahanga |
   | 1. | Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
   | 2. | “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire. |
   | 3. | Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe, |
   | 4. | ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab’iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n’amata. |
   | 5. | Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy’ingamiya, n’aha bene Amoni mpagire icyarire cy’imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka. |
   | 6. | “‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y’igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose, |
   | 7. | nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w’amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’ |
   | 8. | “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n’ab’i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n’ayandi mahanga yose’, 2.8-11 |
   | 9. | ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n’i Bālimeyoni na Kiriyatayimu, |
   | 10. | nyihe ab’iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga. |
   | 11. | Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.” |
   | 12. | Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 |
   | 13. | ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n’amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n’inkota bageze n’i Dedani. |
   | 14. | Edomu nzamuhōresha amaboko y’ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n’uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.” |
   | 15. | Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w’urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw’iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7 |
   | 16. | ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n’Abakereti mbatsembeho, ndimbure n’abasigaye mu kibaya cy’inyanja. |
   | 17. | Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.” |