Igihano cy’i Tiro |
   | 1. | Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 11.21-22; Luka 10.13-14 |
   | 2. | “Mwana w’umuntu, Tiro yacyocyoye iby’i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w’abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’ |
   | 3. | “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kuguteza amahanga menshi nk’uko inyanja izamura umuraba wayo. |
   | 4. | Na bo bazasenya inkike za Tiro bubike iminara ye, umukungugu waho na wo nzawukukumbaho, habe urutare ruriho ubusa. |
   | 5. | Hazaba imbuga yo kwanika inshundura ho hagati y’inyanja kuko nabivuze, ni ko Umwami Uwiteka avuga. Azaba umunyago w’amahanga. |
   | 6. | Kandi n’abakobwa be bari mu misozi bazicishwa inkota, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.” |
   | 7. | Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, umwami w’abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n’amagare n’abagendera ku mafarashi, n’ingabo nyinshi n’abantu benshi. |
   | 8. | Abakobwa bawe bari mu misozi azabicisha inkota kandi azakubakaho ibihome, agukikizeho ikirundo cyo kuririraho, kandi aguteze ababambitse ingabo. |
   | 9. | Inkike zawe azazerekezaho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye, iminara yawe ayubikishe intorezo ze. |
   | 10. | Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n’ikiriri cy’abagendera ku mafarashi n’icy’inziga n’icy’amagare y’intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk’uko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho. |
   | 11. | Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by’amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi. |
   | 12. | Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n’iby’ubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure n’amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n’ibiti byawe n’umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja. |
   | 13. | Kandi nzahoza urusaku rw’indirimbo zawe, n’ijwi ry’inanga zawe ntabwo zizongera kumvikana ukundi. |
   | 14. | Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
   | 15. | Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati “Mbese ibirwa ntibizahinda umushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe? |
   | 16. | Ni bwo abami bose bo mu nyanja bazimurwa ku ntebe zabo, bakikuramo ibishura byabo kandi bakiyambura imyambaro yabo iteye amabara. Baziyambika ubwoba bicare hasi, bahore bahinda umushyitsi kandi bumirwe ku bwawe. |
   | 17. | Kandi bazagucuraho umuborogo bakubwire bati ‘Ko warimbutse wowe wari utuwemo n’abagendagenda mu nyanja, wari umudugudu wogeye ukaba wari ukomeye mu nyanja, wo n’abari bawutuyemo bagatera ubwoba abari bayiriho bose! |
   | 18. | Noneho ibirwa bizahinda umushyitsi mu minsi wo kugwa kwawe, ni ukuri ibirwa biri mu nyanja bizahagarikwa umutima n’uko wakuweho.’ ” |
   | 19. | Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Igihe nzakugira umudugudu w’amatongo ukamera nk’imidugudu yashizemo abantu, igihe nzakurengeza amazi y’imuhengeri n’amazi menshi akakurenga hejuru, |
   | 20. | ni bwo nzakumanurira hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntume utura ikuzimu ahantu habaye amatongo uhereye kera, hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo kugira ngo utazongera guturwamo, kandi utongera kubyuka mu gihugu cy’ababaho. |
   | 21. | Nzakugira igiteye ubwoba kandi ntabwo uzongera kubaho; naho uzashakwa, ntuzongera kurebwa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |