Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Nawe mwana w’umuntu, ucurire i Tiro umuborogo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y’inyanja, ukaba n’umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y’i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Imyaloni y’i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z’imiteyashuri, baziharaza amahembe y’inzovu zivanywe mu birwa by’i Kitimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y’ibitare, yatewemo ibika by’amabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga n’imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Abasaza b’i Gebali n’abanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja n’abasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza iby’ubugenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“ ‘Ab’i Buperesi n’i Ludi n’i Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo n’ingofero z’ibyuma bakagaragaza ubwiza bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abantu bo muri Aruvadi bahoranye n’ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n’Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“ ‘Ab’i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n’icyuma n’ibati n’isasu bakabigurana ibyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ab’i Yavani n’ab’i Tubali n’ab’i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n’ibikoreshwa by’imiringa bakabigurana iby’ubugenza byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ab’inzu ya Togaruma baguranaga iby’ubugenza byawe amafarashi, n’amafarashi y’intambara n’inyumbu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Abantu b’i Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y’inzovu n’imipingo ngo mugurane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ab’i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by’ubukorikori ari byinshi, iby’ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n’imyenda y’imihengeri n’imirimo y’ibika, n’imyenda y’ibitare myiza na fezaruka n’amabuye ya marijani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Yuda n’abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby’ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z’i Miniti, n’udutsima turyoshye n’ubuki n’amavuta ya elayo n’umuti womora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ab’i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y’i Heluboni n’ubwoya bw’intama bwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ab’i Vedani n’ab’i Yavani iby’ubugenza byawe babiguranaga ubudodo, n’ibyuma bicuzwe na kesiya na kāne byari mu bintu by’ubugenza byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ab’i Dedani bari abagenza bawe b’imyenda y’igiciro cyinshi y’abahekwa n’amafarashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Abarabu n’ibikomangoma byose by’i Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana b’intama n’amasekurume y’intama n’ihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Abagenza b’i Sheba n’i Rama bari abagenza bawe, iby’ubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, n’amabuye yose y’igiciro cyinshi n’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ab’i Harani n’ab’i Kane n’aba Edeni, abagenza b’i Sheba na Ashuri n’i Kilumadi, bari abagenza bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Abo bari abagenza bawe b’ibintu by’ingenzi, imyitero y’imikara ya kabayonga n’imirimo y’ibika by’amabara, n’amasanduku arimo imyambaro y’igiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe by’ubugenza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
“‘Inkuge z’i Tarushishi zajyanaga ibintu byawe by’ubugenza nuko ugira byinshi cyane, ugira n’icyubahiro kinini uri hagati y’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi, umuyaga w’iburasirazuba wakuvunaguriye mu nyanja hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ubutunzi bwawe n’ibintu byawe n’ubugenza bwawe, n’abasare bawe n’aberekeza bawe n’abahomyi bawe, n’abagenza b’ibintu byawe n’abantu bawe bose b’intwari bakuriho, hamwe n’ingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Imihana yawe izatigiswa n’urusaku rwo gutaka kw’aberekeza bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“‘N’abavugama bose n’abasare n’aberekeza bose bo mu nyanja, bazururuka bave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafite umutima ubabaye bakuborogere cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni nde uhwanye n’i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y’inyanja?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Iyo iby’ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n’iby’ubugenza byawe kuko ari byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Igihe uvunaguwe n’inyanja uri imuhengeri, ibintu byawe by’ubugenza n’ingabo zawe zose byakuguyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Abatuye mu birwa bose baragutangariye n’abami babo bafatwa n’ubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje, uhindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: