Somera Bibiliya kuri Telefone
Imana imwihanangiriza kuburira abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, icyo ubonye ukirye, urye uwo muzingo maze ugende ubwire inzu ya Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Arambwira ati “Mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, genda ujye ku b’inzu ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
kuko ntagutumye ku bantu b’ururimi rutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b’inzu ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Si ku moko menshi avuga ururimi rutamenyekana cyangwa ururimi rurushya, abo mutumvikana. Ni ukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ariko ab’inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab’inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Dore ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngo ushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Maze arongera arambwira ati “Mwana w’umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwira uyakire mu mutima wawe, kandi uyumvishe amatwi yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
maze ugende usange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe, uvugane na bo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva naho batabyumva.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Maze Umwuka aranterura, numva ijwi rihorera cyane rinturutse inyuma rivuga riti “Ubwiza bw’Uwiteka buherwe umugisha mu buturo bwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi numva amababa y’ibizima ahorera, uko yakubitanaga n’umuhindo w’inziga zari iruhande rwabyo, ndetse n’ikiriri cy’urusaku rwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nuko Umwuka aranterura aranjyana, ngenda nshaririwe ndakaye cyane, ariko ukuboko k’Uwiteka kwari kunkomeje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Maze nsanga abajyanywe ari imbohe i Telabibu, bari batuye ku mugezi Kebari, nicara aho bari batuye mpamara iminsi irindwi numiwe nicaye hagati yabo.
Uwiteka agira Ezekiyeli umurinzi(Ezek 33.1-9)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwanziyeho maze arambwira ati “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho ndi buvuganire nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Mperako ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona ubwiza bw’Uwiteka buhari bumeze nk’ubwiza naboneye ku mugezi Kebari, maze ngwa nubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umwuka anyinjiramo anshingisha ibirenge byanjye, maze avugana nanjye arambwira ati “Genda wikingiranire mu nzu yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ariko rero mwana w’umuntu, dore bazagushyiraho iminyururu bayikuboheshe, kandi ntuzabasha gusohoka ngo ujye muri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nzatuma ururimi rwawe rufatana n’urusenge rw’akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y’abagome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Ariko igihe nzavugana nawe nzabumbura akanwa kawe nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y’abagome.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: