Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Mwana w’umuntu, uhanure kandi uvuge uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsi uzabona ishyano!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Kuko umunsi ugeze bugufi, ni ukuri umunsi w’Uwiteka uri hafi, uzaba umunsi w’ibicu, ube igihe cy’abanyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n’abantu babo n’imfatiro zaho zisenywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“‘Etiyopiya na Puti na Ludi n’abantu b’uruvange bose, na Kubi n’abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“ ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bw’ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa n’inkota uhereye ku munara w’i Sevene. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Bazasigara mu misaka hagati y’ibihugu byahindutse amatongo, n’imidugudu yaho izaba hagati y’iyindi midugudu yasenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongeza umuriro muri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“‘Uwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa n’inkuge zijya gutera ubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa n’umubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsi uraje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe n’amaboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
We n’ingabo ze ziri kumwe na we zitera amahanga ubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhira Egiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemo imirambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko y’abantu babi, kandi igihugu n’ibikirimo byose nzagihindurisha amatongo ukuboko kw’abanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongeze umuriro muri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nzakongeza umuriro muri Egiputa, i Sini hazagira umubabaro ukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa n’ababisha ku manywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Abasore bo muri Aveni n’ab’i Pibeseti bazagushwa n’inkota, kandi abo muri iyo midugudu bazajyanwa ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
I Tehafenehesi na ho hazaba ubwirakabiri igihe nzahakuraho uburetwa bwa Egiputa, kandi ubwibone bw’ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Mwana w’umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna mvune n’ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko, azanihira imbere ye ameze nk’uwakomeretse uruguma rwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kandi amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa. 26Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: