Aborogera Egiputa |
| 1. | Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 2. | “Mwana w’umuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti ‘Wagereranijwe nk’umugunzu w’intare w’amahanga, ariko umeze nk’ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo ukazihindura icyondo. |
| 3. | Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutega urushundura rwanjye ndi kumwe n’inteko z’abantu benshi, maze bazagukuruze urwo rushundura. |
| 4. | Kandi nzagusiga imusozi nkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n’inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage. |
| 5. | Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n’ibikombe mbyuzuzemo uburebure bwawe. |
| 6. | Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y’amazi izarangiriramo ibyawe. |
| 7. | Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n’inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12 |
| 8. | Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka. |
| 9. | “ ‘Nzarakaza imitima y’amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, mu bihugu utigeze kumenya. |
| 10. | Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n’ubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’ |
| 11. | “Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho. |
| 12. | Nzatuma inteko z’ingabo zawe zisenyurwa n’inkota z’intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa. |
| 13. | Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw’amazi menshi, kandi nta kirenge cy’umuntu kizongera kuyatoba, habe n’inzara z’amatungo. |
| 14. | Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk’amavuta ya elayo. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka. |
| 15. | Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n’amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’ |
| 16. | Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b’amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n’inteko zaho zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 17. | Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 18. | “Mwana w’umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa, uzijugunye hasi zo n’abakobwa b’amahanga ashimwa, bagere ikuzimu hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo. |
| 19. | Uwo uruta ubwiza ni nde? Noneho manuka ujugunywe mu batakebwe. |
| 20. | “Abanyegiputa bazagwa hagati y’abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururane n’inteko zabo zose. |
| 21. | Intwari zikomeye ziri ikuzimu zizamubwirana n’ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’ |
| 22. | “Aho ni ho Ashuri ari we n’ingabo ze zose, akikijwe n’ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, |
| 23. | ibituro byabo biri mu ndiba y’urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho. |
| 24. | “Aho ni ho Elamu ari we n’inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y’isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy’abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo. |
| 25. | Igisasiro cye bagishyize hagati y’abishwe ari kumwe n’inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo, hagati y’abishwe ni ho yashyizwe. |
| 26. | “Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo n’inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho. |
| 27. | Kandi ntibazaryamana n’intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo z’intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa n’amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cy’abariho. |
| 28. | “Ariko uzavunagurikira hagati y’abatakebwe, uryamishwe hamwe n’abicishijwe inkota. |
| 29. | “Aho ni ho Edomu ari we n’abami be n’ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n’abicishijwe inkota. Bazarambararana n’abatakebwe, n’abamanuka bajya mu rwobo. |
| 30. | “Aho ni ho ibikomangoma byose by’ikasikazi biri, n’ab’i Sidoni bose bamanukanye n’abishwe, bamwazwa n’uko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n’abishwe n’inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo. |
| 31. | “Farawo azababona ahumurizwe ku bw’inteko ze zose, ari we Farawo n’ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 32. | “Kuko nashyize ibiteye ubwoba bye mu gihugu cy’abariho, na we azarambikwa hagati y’abatakebwe hamwe n’abicishijwe inkota, Farawo n’inteko ze zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |