   | 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 |
   | 2. | “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku musozi wa Seyiri, maze uwuhanurire uwubwire uti |
   | 3. | ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n’igitangarirwa. |
   | 4. | Imidugudu yawe nzayihindura imisaka kandi nawe uzaba ikidaturwa, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka. |
   | 5. | “‘Kuko wahoranye urwangano rudashira, ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy’amakuba yabo igihe bamazweho n’ibibi byabo, |
   | 6. | ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwa amaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kuko utanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana. |
   | 7. | Uko ni ko umusozi wa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n’amatongo, maze nzawucaho uwunyuraho n’uwugarukaho. |
   | 8. | Kandi imisozi yaho nzayuzuzaho abishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose. |
   | 9. | Nzakugira umwirare w’iteka ryose kandi imidugudu yawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka. |
   | 10. | “‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n’ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze. |
   | 11. | Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk’uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry’urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka. |
   | 12. | Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.” |
   | 13. | Kandi mwanyiraririyeho n’ururimi rwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise. |
   | 14. | “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo. |
   | 15. | Uko wishimye yuko gakondo yanyu y’inzu ya Isirayeli ibaye umwirare ni ko nzakugenzereza, nawe uzaba umwirare wa musozi wa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ” |