Somera Bibiliya kuri Telefone
Imana isezeranya abantu bayo kubaha umutima mushya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati “Awa!” Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!” ’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
“Nuko hanura uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumira bunguri baguturutse impande zose, kugira ngo mube inzungu z’abasigaye bo mu mahanga kandi mukaba igitorero cy’abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya, n’amatongo n’imidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n’abasigaye bo mu mahanga ahakikije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“‘Aravuga ati: Ni ukuri navuye mu muriro mfuhira abasigaye bo mu mahanga n’Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuye imitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n’uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n’amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
nzabagwizaho abantu, ab’inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imidugudu izaturwamo, n’ahasenyutse hazasubirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nzabagwizaho abantu n’amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfusha”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
ni cyo gituma utazongera kumara abantu ukundi, cyangwa gutuma ubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Mwana w’umuntu, igihe ab’inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n’imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk’iby’umugore uri mu mugongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n’uko bacyandurishije ibigirwamana byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbacira urubanza rukwiranye n’ingeso zabo n’imigirire yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nuko bamaze kugera mu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba ni ubwoko bw’Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab’inzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
“Nuko rero ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw’izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Nzagwiza amatunda y’ibiti n’umwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa n’amahanga yuko gihoramo inzara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n’imigirire yanyu idatunganye, kandi n’ibibi byanyu n’ibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n’isoni kandi mumwarwe n’ingeso zanyu, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakuraho ibibi byanyu byose, nzatuma imidugudu iturwamo n’ahasenyutse hasubirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y’abahita bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y’amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n’inkike z’amabuye, ituwemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab’inzu y’Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk’umukumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n’inteko z’abantu, nk’umukumbi w’ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: