| 1. | Maze angarura mu nzira y’irembo ry’ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe. |
| 2. | Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye. |
| 3. | Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y’Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y’ibaraza ry’iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.” |
| 4. | Maze anjyana mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y’urusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye inzu y’Uwiteka, mperako ngwa nubamye. |
| 5. | Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera. |
| 6. | “Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije, |
| 7. | ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n’ibinure n’amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose. |
| 8. | Kandi ntimwitondera umurimo w’ubuturo bwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakore umurimo w’ubuturo bwanjye bwera. |
| 9. | Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahanga udakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe n’uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli. |
| 10. | “ ‘Kandi n’Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n’ibibi byabo. |
| 11. | Ariko bazakora mu buturo bwanjye bwera ari abakumirizi b’amarembo y’urusengero, kandi bakore n’imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n’ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere. |
| 12. | Kuko babakoreye bari imbere y’ibigirwamana byabo, bakabera ab’inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, kandi bazagibwaho n’ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 13. | Ntabwo bazanyegera, ngo bankorere umurimo w’ubutambyi, cyangwa kugira icyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n’ibizira bakoze. |
| 14. | Nyamara nzabagira abarinzi b’urusengero, mbahe gukora umurimo waho n’imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo. |
| 15. | “‘Abatambyi b’abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n’amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 16. | Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye. |
| 17. | Nibinjira mu marembo y’urugo rw’imbere bazajya baza bambaye imyambaro y’ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y’urugo rw’imbere no mu rusengero. |
| 18. | Bajye bambara ibitambaro by’ibitare ku mutwe, bambare n’amakabutura y’ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana. |
| 19. | Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw’inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo. |
| 20. | “‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo batereke umusatsi, bajye biyogoshesha gusa. |
| 21. | Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere. |
| 22. | Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n’abatambyi. |
| 23. | “‘Bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n’ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n’ibitanduye. |
| 24. | Nihaba urubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n’amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n’amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n’amasabato yanjye. |
| 25. | “‘Ntibakegere intumbi y’umuntu kugira ngo badahumana, keretse se w’uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha. |
| 26. | Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi. |
| 27. | Umunsi azasubira mu buturo bwera mu rugo rw’imbere kugira ngo ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 28. | “‘Kandi bazagira umwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagira umwandu mubaha muri Isirayeli, ni jye mwandu wabo. |
| 29. | Bajye barya ituro ry’ifu n’igitambo gitambirwa ibyaha, n’igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo. |
| 30. | Umuganura w’imyaka yose n’amaturo yose y’ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby’abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w’irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha. |
| 31. | Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwe cyangwa igikanka, ari ikiguruka cyangwa itungo. |