Amazi ava mu rusengero atemba nk’uruzi |
| 1. | Nuko angarura ku muryango w’urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y’irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kuko urusengero rwari rwerekeye iburasirazuba. Nuko ayo mazi atemba ava iburyo bwarwo, ikusi h’igicaniro. |
| 2. | Maze ansohorera mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, anzengurukana mu nzira iri hanze, angeza ku irembo ry’inyuma aherekeye iburasirazuba. Ndebye mbona amazi atemba, anyura mu ruhande rw’iburyo. |
| 3. | Uwo muntu agana iburasirazuba, afite umugozi mu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari. |
| 4. | Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero. |
| 5. | Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru. |
| 6. | Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, mbese ibyo urabibonye?” Arangarura angeza ku nkombe y’umugezi. |
| 7. | Amaze kungarura, mbona ku nkombe y’umugezi hari ibiti byinshi cyane mu mpande zombi. |
| 8. | Maze arambwira ati “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, azagera no muri Araba kandi agere no mu nyanja, nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira. |
| 9. | Kandi ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo yose kizabaho. Hazabamo n’amafi menshi cyane, kuko amazi y’aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho. |
| 10. | Abarobyi bazahagarara ku nkombe zawo, uhereye muri Enigedi ukageza muri Enegulayimu hazaba aho kwanika inshundura. Uzabamo amafi y’amoko atari amwe nk’amafi yo mu nyanja, kandi azaba ari menshi cyane. |
| 11. | Ariko ibyondo by’isayo byaho n’ibishanga byaho ntabwo bizabonezwa, bizatabwa bibe ah’umunyu. |
| 12. | Ku nkombe z’uwo mugezi, mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n’amatunda yabyo ntabwo azabura. Bizajya byera uko ukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturo bwera. Amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.” |
| 13. | Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Uru ni rwo rugabano rw’igihugu muzagabanya imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli ho gakondo: Yosefu azagira imigabane ibiri. |
| 14. | Kandi umuntu wese wo muri mwe azabona umugabane, nta wuzacikanwa kuko narahiye ba sogokuruza kukibaha. Iki gihugu kizaba gakondo yanyu. |
| 15. | “Uru ni rwo ruzaba urugabano rw’igihugu: mu ruhande rw’ikasikazi uhereye ku Nyanja Nini, ku nzira y’i Hetiloni ukageza i Sedadi, |
| 16. | i Hamati n’i Berota n’i Siburayimu, hari hagati y’urugabano rw’i Damasiko n’urugabano rw’i Hamati n’i Haserihatikoni hari mu rugabano rw’i Hawurani. |
| 17. | Kandi uhereye ku nyanja urugabano ruzaba i Hasarenani hari mu rugabano rw’i Damasiko n’urugabano rw’i Hamati, ikasikazi. Urwo ni rwo ruhande rw’ikasikazi. |
| 18. | “Mu ruhande rw’iburasirazuba, hagati y’i Hawurani n’i Damasiko n’i Galeyadi, n’igihugu cya Isirayeli, hazaba Yorodani. Muzagere muhereye mu rugabano rw’ikasikazi mugeze ku nyanja y’iburasirazuba. Urwo ni rwo ruhande rw’iburasirazuba. |
| 19. | “Mu ruhande rw’ikusi aherekeye ikusi, uhereye i Tamari ukageza ku mazi y’i Meribati Kadeshi, no ku mugezi wa Egiputa ku Nyanja Nini. Ni rwo ruhande rw’ikusi aherekeye ikusi. |
| 20. | Mu ruhande rw’iburengerazuba hazaba Inyanja Nini, uhereye mu rugabano rw’ikusi ukageza ahateganye n’i Hamati. Urwo ni rwo ruhande rw’iburengerazuba. |
| 21. | “Ni ko muzagabanya icyo gihugu, uko imiryango ya Isirayeli ingana. |
| 22. | Maze muzakigabanishe ubufindo kibe gakondo yanyu, mwe n’abanyamahanga babarimo bakabyarira abana muri mwe, bazabamerera nk’ababyawe n’Abisirayeli. Bazaherwa gakondo hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli. |
| 23. | Umuryango umunyamahanga azaba arimo, abe ari wo aherwamo gakondo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |