Somera Bibiliya kuri Telefone
Yerekanisha umusatsi we ibyago bizaba muri Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko rero mwana w’umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk’icyuma cyogosha, maze uyende uyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimisha ubone kugabanya umusatsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugota izaba irangiye, kandi uzende kimwe cya gatatu cyawo ugicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawo uzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uzahakure muke, uwupfunyike mu binyita by’umwambaro wawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kandi uzende muke muri uwo uwujugunye mu muriro hagati ugurumane, ni ho umuriro uzaturuka ugere ku nzu ya Isirayeli yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y’amahanga, no mu bihugu bihakikije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n’amateka yanjye ntibayagenderemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukaba mutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n’amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y’abanyamahanga babakikije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore jye ubwanjye ndakwibasiye, kandi nzagusohozaho ibihano abanyamahanga babireba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nzagukoreramo icyo ntigeze gukora, ndetse ntazongera gukora n’ukundi nguhoye ibizira byawe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo gituma ababyeyi bazakurīramo abahungu babo, kandi abahungu na bo bazarya ba se, nanjye nzaguciraho iteka, n’abawe bazaba barokotse bose nzabatataniriza mu birere byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami Uwiteka aravuga ati “Ni ukuri ndirahiye, kuko wahumanishije ubuturo bwanjye bwera ibintu byawe byangwa urunuka n’ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n’icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Uko ni ko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze kandi nzaguhindura umusaka n’igitutsi mu banyamahanga bagukikije, imbere y’abahisi n’abagenzi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Maze uzabere abanyamahanga bagukikije bose igitutsi n’incyuro n’akabarore n’igitangarirwa, ubwo nzaguciraho iteka mfite uburakari n’umujinya, ngucyahanye ubukana. Ni jye Uwiteka ubivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ubwo nzabarasa imyambi mibi y’inzara yo kubarimbura, ni yo nzohereza kubatsembaho. Kandi nzabagwizamo inzara, n’ibyokurya ari byo rushingikirizo rwanyu nzaruvuna,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kandi nzabateza inzara n’inyamaswa zikaze bikugire impfusha, icyorezo n’amaraso bizakunyuramo kandi nzakugabiza inkota. Ni jye Uwiteka ubivuze.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: