Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Nawe mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z’igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
“ ‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kuguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza ruhwanye n’imigenzereze yawe, kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n’imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiye dore biragusohoreye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi w’imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Noneho ngiye kugusukaho umujinya wanjye ngusohozeho uburakari bwanjye, kandi ngucire urubanza ruhwanye n’imigenzereze yawe, nkugarureho ibihwanye n’ibizira byawe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n’imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye uhana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Dore wa munsi nguyu uraje igihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiye ubwibone bukumezeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Urugomo rurahagurutse, ni nk’inkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe n’icyubahiro cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Igihe kirasohoye umunsi ugeze hafi, umuguzi ye kwishima, n’ugurwaho ye kuganya, kuko umujinya ugeze ku nteko zaho zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kuko ugurwaho atazasubira ku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahinduka ukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Impanda zirabahuruje ibintu byose barabiringaniza, ariko nta n’umwe wagiye mu ntambara kuko uburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
“Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo n’inzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwa uzatsembwaho n’inzara n’icyorezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nk’inuma zo mu bikombe, bose bazaba baganya umuntu wese aborozwa n’ibibi bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Amaboko yose azatentebuka, n’intege zose zizacika zibe nk’amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi bazakenyera ibigunira ibiteye ubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye. Ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n’amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ubwiza bw’ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by’ibizira byabo n’ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Kandi nzabishyira mu maboko y’abanyamahanga ho iminyago, no mu y’abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Nzabakuraho n’amaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“Uringanize iminyururu kuko igihugu cyuzuwemo n’ubwicanyi, n’umurwa ukaba wuzuwemo n’urugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ni cyo gituma ngiye kuzana abo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigarurira amazu yabo, kandi nzatuma ubwibone bw’abakomeye babo bushiraho, n’ubuturo bwabo bwera buzazirurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kurimbuka kuraje kandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ishyano rizasimburwa n’irindi shyano, n’inkuru mbi ikurikirwe n’iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko n’abakuru babure inama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Umwami azaboroga n’igikomangoma kizuzurwamo n’amaganya, kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk’uko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: