Somera Bibiliya kuri Telefone
Abantu b’Imana bashyirwa ikimenyetso mu ruhanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze arangururira mu matwi yanjye n’ijwi rirenga ati “Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y’irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko basanga ubwiza bw’Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugeze mu muryango w’inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ba bandi arababwira numva ati “Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
mutsembeho umusaza n’umusore n’inkumi, n’abana bato n’abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y’inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi arababwira ati “Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemo intumbi. Ngaho nimugende.” Nuko baragenda bica abo ku murwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubita hasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese uzarimbuza abasigaye ba Isirayeli uburakari bwawe ubusutse i Yerusalemu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze arambwira ati “Ibibi by’inzu ya Isirayeli n’iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo n’amaraso, n’umurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro y’ibitare, ufite ihembe ririmo wino ku itako rye agaruye ubutumwa ati “Nagenje uko wantegetse.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: