Somera Bibiliya kuri Telefone
Umwami Kuro ategeka ko bubaka urusengero
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n’izahabu n’ibintu n’amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y’Imana y’i Yerusalemu babikunze.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Nuko abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu, n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi, ukuyemo ibyo batuye byose babikunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi n’Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z’ibigirwamana bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ibyo Kuro umwami w’u Buperesi abikuzamo Mitiredati w’umunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kandi umubare wabyo ni uyu: amasahani y’izahabu mirongo itatu n’ay’ifeza igihumbi, n’imishyo makumyabiri n’icyenda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
n’ibyungu by’izahabu mirongo itatu, n’iby’ifeza by’uburyo bwa kabiri magana ane n’icumi, n’ibindi bikoreshwa igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ibikoreshwa byose by’izahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubira i Yerusalemu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezira igice cya: