Abanyagano basubiye iwabo (Neh 7.4-73) |
   | 1. | Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w’iwabo ni aba. |
   | 2. | Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna. Umubare w’abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu: |
   | 3. | Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri. |
   | 4. | Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri. |
   | 5. | Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu. |
   | 6. | Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri. |
   | 7. | Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. |
   | 8. | Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu. |
   | 9. | Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu. |
   | 10. | Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri. |
   | 11. | Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu. |
   | 12. | Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri. |
   | 13. | Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu. |
   | 14. | Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu. |
   | 15. | Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane. |
   | 16. | Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda n’umunani. |
   | 17. | Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu. |
   | 18. | Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri. |
   | 19. | Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu. |
   | 20. | Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu. |
   | 21. | Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu. |
   | 22. | Abagabo b’i Netofa ni mirongo itanu na batandatu. |
   | 23. | Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n’umunani. |
   | 24. | Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri. |
   | 25. | Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n’uwa Kefira n’uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu. |
   | 26. | Abakomoka mu mugi wa Rama n’uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n’umwe. |
   | 27. | Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri. |
   | 28. | Abakomoka mu mugi wa Beteli n’uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu. |
   | 29. | Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri. |
   | 30. | Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu. |
   | 31. | Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. |
   | 32. | Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri. |
   | 33. | Abakomoka mu mugi wa Lodi n’uwa Hadidi n’uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu. |
   | 34. | Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu. |
   | 35. | Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu. |
Abatambyi n’Abalewi basubiyeyo |
   | 36. | Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu. |
   | 37. | Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri. |
   | 38. | Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi. |
   | 39. | Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi. |
   | 40. | Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane. |
   | 41. | Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n’umunani. |
   | 42. | Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n’icyenda. |
   | 43. | Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti, |
   | 44. | na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni, |
   | 45. | na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu, |
   | 46. | na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene Hanāni, |
   | 47. | na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya, |
   | 48. | na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu, |
   | 49. | na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi, |
   | 50. | na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu, |
   | 51. | na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri, |
   | 52. | na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha, |
   | 53. | na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema, |
   | 54. | na bene Nesiya na bene Hatifa. |
   | 55. | N’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda, |
   | 56. | na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli, |
   | 57. | na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami. |
   | 58. | Abanetinimu bose n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri. |
   | 59. | Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n’i Teliharisha, n’i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza n’imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko. |
   | 60. | Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri. |
   | 61. | Kandi n’abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w’Umunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi w’Umunyagaleyadi akamwitirirwa, |
   | 62. | abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk’abahumanye bagakurwa mu butambyi. |
   | 63. | Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu. |
Abasubiyeyo bose n’ibintu byabo n’amaturo yabo |
   | 64. | Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu; |
   | 65. | udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n’abagore b’abaririmbyi magana abiri. |
   | 66. | Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n’eshanu, |
   | 67. | n’ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n’eshanu, n’indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri. |
   | 68. | Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y’inzu y’Imana, ngo bayishinge ahantu hayo. |
   | 69. | Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw’ibikoreshwa umurimo dariki z’izahabu inzovu esheshatu n’igihumbi, n’indatira z’ifeza ibihumbi bitanu, n’imyambaro ijana y’abatambyi. |
   | 70. | Nuko abatambyi n’Abalewi n’abantu bamwe, n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n’Abisirayeli bose mu midugudu yabo. |