Dariyo ahamya itegeko rya Kuro |
| 1. | Nuko Umwami Dariyo ategeka yuko bashaka mu nzu ibikwamo ibitabo by’ibyabaye, ahabikwaga ibintu by’igiciro i Babuloni, |
| 2. | babona umuzingo w’igitabo ahitwa Akimeta mu rugo rw’ibwami, mu gihugu cy’u Bumedi. Uwo muzingo wari urwibutso, wanditswemo utya ngo |
| 3. | “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y’Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry’iby’inzu y’Imana y’i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame, uburebure bwayo bw’igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo bube mikono mirongo itandatu. |
| 4. | Bayubakishe amabuye manini impushya eshatu n’uruhushya rw’ibiti bishya, kandi ibyo bazatanga kuri yo bizakurwe mu nzu y’umwami. |
| 5. | Kandi n’ibikoreshwa byo mu nzu y’Imana by’izahabu n’ifeza, ibyo Nebukadinezari yanyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu akabizana i Babuloni, babisubizeyo babijyane mu rusengero rw’i Yerusalemu, ikintu cyose gisubire mu cyimbo cyacyo, ubishyire mu nzu y’Imana. |
| 6. | “None rero Tatenayi, wowe gisonga cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi banyu b’Abafarisaki bo hakurya y’uruzi, muhitarure |
| 7. | mureke umurimo w’iyo nzu y’Imana ukorwe, igisonga cy’Abayuda n’abakuru babo mubareke, abe ari bo bubaka iyo nzu y’Imana mu kibanza cyayo. |
| 8. | Kandi ntegetse itegeko ry’ibyo kubakisha iyo nzu y’Imana, mukwiriye gukorera abakuru b’Abayuda: mwende ku bintu by’umwami ni byo musoro w’abo hakurya y’uruzi, mugire umwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugira ngo be kuzagira ikibabuza gukora. |
| 9. | Kandi n’ibyo bazakena, nk’ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama byo gutamba ho ibitambo byoswa by’Imana nyir’ijuru, n’ingano n’umunyu na vino n’amavuta, ibyo abatambyi b’i Yerusalemu bazashaka bajye babihabwa uko bukeye, ntibagasibe |
| 10. | kugira ngo bazajye batambira Imana nyir’ijuru ibitambo by’umubabwe uhumura neza, kandi basabire umwami n’abahungu be kurama. |
| 11. | Kandi nciye iteka, umuntu wese uzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye, bayishinge bamuterure bayimuhambireho, kandi inzu ye bayigire icyavu bamuhoye ibyo. |
| 12. | Kandi Imana yahabesheje izina ryayo, nineshe abami bose n’amahanga yose n’abazaca mu itegeko ryanjye, bakaramburira amaboko yabo ngo basenye iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Jyewe Dariyo ntegetse iryo tegeko, risohozwe n’umwete wose.” |
Urusengero rwuzura; barutaha baziririza Pasika |
| 13. | Hanyuma Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo bumvise ibyo Umwami Dariyo yabatumyeho, babisohoresha umwete mwinshi. |
| 14. | Nuko abakuru b’Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk’uko itegeko ry’Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw’itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w’u Buperesi. |
| 15. | Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y’Umwami Dariyo. |
| 16. | Maze Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’abandi bavuye mu bunyage, bagira umunsi w’ibirori wo gutaha iyo nzu y’Imana banezerewe. |
| 17. | Ubwo batahaga iyo nzu y’Imana, batambye inka ijana n’amasekurume y’intama magana abiri n’abana b’intama magana ane, kandi batambira Abisirayeli bose amasekurume y’ihene cumi n’abiri, uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli wari uri, aba igitambo cyo gukuraho ibyaha. |
| 18. | Bashyiraho abatambyi uko imigabane yabo ikurikirana, n’Abalewi bajya ku bihe byabo ngo bakorere Imana iri i Yerusalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose. |
| 19. | Maze abavukiye mu bunyage baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, |
| 20. | kuko abatambyi n’Abalewi bari biyereje hamwe, bose bari baboneye. Nuko babīkīra umwana w’intama wa Pasika ku bw’abavukiye mu bunyage bose, no ku bwa bene wabo na bo ubwabo. |
| 21. | Nuko Abisirayeli bari bagarutse bavuye mu bunyage, n’abantu bose bari bitandukanije n’ingeso mbi z’abapagani bo muri icyo gihugu, bagafatanya n’Abisirayeli ngo bashakane Uwiteka Imana y’Abisirayeli barasangira, |
| 22. | baziririza iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe banezerewe, kuko Uwiteka yabanejeje kandi yahinduye umutima w’umwami wa Ashūri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukora umurimo w’inzu y’Imana, ari yo Mana ya Isirayeli. |