Umwami atuma Ezira i Yerusalemu |
| 1. | Hanyuma y’ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w’u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya, |
| 2. | mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu, |
| 3. | mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti, |
| 4. | mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki, |
| 5. | mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru, |
| 6. | Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose, yatanzwe n’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n’ukuboko k’Uwiteka Imana ye kwari kuri we. |
| 7. | Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n’abatambyi bamwe, n’Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi. |
| 8. | Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma. |
| 9. | Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n’ukuboko kw’Imana ye kwari kuri we, |
| 10. | kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka. |
| 11. | Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi n’umwanditsi, ndetse yari n’umwanditsi w’amagambo y’amategeko y’Uwiteka n’ibyo yategetse Abisirayeli. |
Umwami aha Ezira urwandiko rw’abatware ngo bazamufashe |
| 12. | Aritazeruzi umwami w’abami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru. “Ni amahoro masa n’ibindi. |
| 13. | “Ntegetse itegeko, abantu b’Abisirayeli bose n’abatambyi babo n’Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane, |
| 14. | kuko jyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza iby’i Buyuda n’i Yerusalemu nk’uko amategeko y’Imana yawe ufite ameze, |
| 15. | kandi ngo ujyane ifeza n’izahabu, ibyo jyewe umwami n’abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu, |
| 16. | kandi ifeza yose n’izahabu uzasanga mu gihugu cy’i Babuloni cyose, hamwe n’amaturo y’abantu n’ay’abatambyi batuririye inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa. |
| 17. | Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama, hamwe n’amaturo y’amafu n’ay’ibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cy’inzu y’Imana yanyu iri i Yerusalemu. |
| 18. | Kandi ibizasaguka kuri izo feza n’izahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka. |
| 19. | N’ibintu uhabwa byo gukoresha mu nzu y’Imana yawe, uzabimurikire Imana y’i Yerusalemu. |
| 20. | Kandi n’ibintu byose bazashaka ku bw’inzu y’Imana yawe, ibyo uzaba ukwiriye gutanga uzajye ubikura mu nzu ibikwamo ibintu by’umwami ubitange. |
| 21. | “Jyewe ubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya y’uruzi bose yuko icyo Ezira umutambyi, umwanditsi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwa umwete wose |
| 22. | bikagarukira ku italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano ijana, n’incuro z’intango za vino ijana, n’ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu udafite urugero. |
| 23. | Ikizategekwa n’Imana nyir’ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugira ngo uburakari butagera mu gihugu cy’umwami n’abahungu be. |
| 24. | Kandi tubasobanurire iby’abatambyi n’Abalewi, n’abaririmbyi n’abakumirizi, n’Abanetinimu n’abagaragu b’iyo nzu y’Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro. |
| 25. | “Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bw’Imana yawe bukurimo, uzatoranye abatware n’abacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya y’uruzi, abazi amategeko y’Imana yawe bose, n’utayazi muzajye muyamwigisha. |
| 26. | Maze utazemera kwitondera amategeko y’Imana yawe n’amategeko y’umwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.” |
| 27. | Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w’umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu. |
| 28. | Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y’umwami n’abajyanama, n’imbere y’ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n’ukuboko k’Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane. |