Somera Bibiliya kuri Telefone
Abazanye na Ezira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvuka kwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloni ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n’abagabo ijana na mirongo itanu, ukurikiranije imivukire yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe n’abagabo magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe n’abagabo magana atatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe n’abagabo mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe n’abagabo mirongo inani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe n’abagabo ijana n’icumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.
Ezira atumira Abalewi n’Abanetinimu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n’abatambyi, nsanga nta n’umwe wo muri bene Lewi ubarimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ntumira Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamu b’abakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani b’abigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mbatuma kwa Ido umutware w’i Kasifiya, mbabwira ubutumwa bazabwira Ido na bene se b’Abanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza b’inzu y’Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze ku bw’ukuboko kwiza kw’Imana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n’abahungu be na bene se uko ari cumi n’umunani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se n’abahungu babo uko ari makumyabiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’abo mu Banetinimu, abo Dawidi n’abatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo.
Biyiririza ubusa ku mugezi Ahava
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abasirikare n’iz’abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n’umwami tuti “Amaboko y’Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.
Impiya zabo zibitswa abatambyi cumi na babiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze ntora cumi na babiri mu batware b’abatambyi, Sherebiya na Hashabiya n’abandi cumi muri bene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Mbagerera ifeza n’izahabu n’ibintu by’amaturo y’inzu y’Imana yacu, ibyo umwami n’abajyanama be n’abatware be n’Abisirayeli bari bahari bose batuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko mbagerera italanto z’ifeza magana atandatu na mirongo itanu, n’ibintu by’ifeza italanto ijana n’italanto z’izahabu ijana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
n’ibyungu by’izahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, n’ibikoreshwa bibiri by’imiringa myiza isenwe y’igiciro cyinshi nk’icy’izahabu, ndabibashyikiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n’ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n’izo feza n’izahabu n’ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruza babikunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigerera imbere y’abatware b’abatambyi n’Abalewi, n’abatware b’amazu ya ba sogokuruza b’Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y’Uwiteka i Yerusalemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko abatambyi n’Abalewi benda ifeza n’izahabu n’ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y’Imana yacu.
Ezira agera i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bukeye ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw’Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y’ababisha n’abaduciriye ibico mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n’izahabu n’ibindi bintu, babigerera mu nzu y’Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b’Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Byose barabimurika uko umubare wabyo n’indatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n’ebyiri z’igitambo cyoswa cy’Abisirayeli bose, n’amasekurume y’intama mirongo urwenda n’atandatu, n’abana b’intama mirongo irindwi na barindwi, n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka. 36Maze bashyikiriza abatware b’umwami n’ibisonga bye bo hakurya y’uruzi amategeko y’umwami, na bo bafasha abantu n’inzu y’Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezira igice cya: