   | 1. | Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo, |
   | 2. | na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n’Itorero ryo mu rugo rwawe. |
   | 3. | Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. |
   | 4. | Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze |
   | 5. | kuko numvise iby’urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n’abera bose, |
   | 6. | kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo. |
   | 7. | Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n’urukundo rwawe, n’uko waruhuye imitima y’abera. |
Pawulo yingingira Filemoni kwakira imbata ye Onesimo |
   | 8. | Ku bw’ibyo nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye, |
   | 9. | mpisemo kukwinginga ku bw’urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu. |
   | 10. | Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo, |
   | 11. | utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi. |
   | 12. | Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nk’inkoramutima yanjye. |
   | 13. | Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n’ingoyi ku bw’ubutumwa bwiza. |
   | 14. | Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze. |
   | 15. | Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka, |
   | 16. | atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by’umubiri no ku by’Umwami wacu. |
   | 17. | Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk’uko wanyakira, |
   | 18. | kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho. |
   | 19. | Ni jye Pawulo wanditse n’ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe. |
   | 20. | Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo. |
   | 21. | Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n’ibiruta ibyo mvuze. |
   | 22. | Kandi n’ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw’amasengesho yanyu muzampabwa. |
   | 23. | Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya, |
   | 24. | na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11 |
   | 25. | Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu, Amen. |