Mose yibutsa Abisirayeli ubuhemu bahemutse ku Uwiteka i Kadeshi |
| 1. | Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n’i Sufu, hagati y’i Parani n’i Tofeli n’i Labani, n’i Haseroti n’i Dizahabu. |
| 2. | Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi y’i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, ni urugendo rw’iminsi cumi n’umwe. |
| 3. | Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose, |
| 4. | amaze gutsinda Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti no mu Edureyi. |
| 5. | Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko: |
| 6. | Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije. |
| 7. | Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori n’ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy’imisozi, no mu gihugu cy’ikibaya n’i Negebu, no mu kibaya cy’Inyanja Nini, no mu gihugu cy’Abanyakanāni, no ku misozi y’i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate. |
| 8. | Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza wanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n’urubyaro rwabo ruzabakurikira.” |
| 9. | Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine. |
| 10. | Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanije ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru. |
| 11. | Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibahe umugisha nk’uko yabasezeranije. |
| 12. | Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu? |
| 13. | Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b’abanyabwenge b’ikimenywabose, mbagire abatware banyu.” |
| 14. | Muransubiza muti “Ibyo uvuze ni byiza tubikore.” |
| 15. | Nuko ntoranya abatware b’imiryango yanyu, abagabo b’abahanga b’ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu. |
| 16. | Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho. |
| 17. | Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu, aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.” |
| 18. | Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukora byose. |
| 19. | Nuko duhaguruka i Horebu, turangiza bwa butayu bunini buteye ubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy’imisozi cy’Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugera i Kadeshi y’i Baruneya. |
| 20. | Ndababwira nti “Mugeze ku gihugu cy’imisozi cy’Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha. |
| 21. | Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamuka ugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukuke umutima.” |
| 22. | Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutume abatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n’imidugudu tuzageramo.” |
| 23. | Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose. |
| 24. | Barahaguruka bazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya Eshikoli baragitata. |
| 25. | Benda ku mbuto z’icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.” |
| 26. | Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu, murayigomera. |
| 27. | Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukurira mu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure. |
| 28. | Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukuje imitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturuta ubunini baradusumba, imidugudu yabo ni minini, igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n’Abānaki?’ ” |
| 29. | Ndababwira nti “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye. |
| 30. | Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n’ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu, |
| 31. | no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk’uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.” |
| 32. | Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu, |
| 33. | yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu muriro nijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa. |
| 34. | Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati |
| 35. | “Ni ukuri nta n’umwe wo muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruza wanyu. |
| 36. | Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n’urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.” |
| 37. | Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo, |
| 38. | Yosuwa mwene Nuni uhagararira imbere yawe kugufasha, ni we uzajyamo, umuhumurize kuko ari we uzagihesha Abisirayeli ho gakondo. |
| 39. | Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n’ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n’ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre. |
| 40. | Ariko mwebweho nimuhindukire mujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.” |
| 41. | Maze muransubiza muti “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozi nkaho byoroshye. |
| 42. | Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu.’ ” |
| 43. | Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry’Uwiteka muramugomera, muzamukana agasuzuguro uwo musozi. |
| 44. | Abamori bawutuyeho babasanganirira kubatera, babanesha umuhashya nk’uko inzuki zirukana abantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma. |
| 45. | Muragaruka muririra imbere y’Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi. |
| 46. | Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye. |