| 1. | Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n’amategeko yayo n’amateka yayo, n’ibyo yagutegetse iteka ryose. |
| 2. | Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n’amaboko yayo menshi, n’ukuboko kwayo kurambutse |
| 3. | n’ibimenyetso byayo, n’imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa n’igihugu cye cyose, |
| 4. | n’ibyo yagiriye ingabo z’Abanyegiputa n’amafarashi yabo n’amagare yabo, uko yabirengeje amazi y’Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe, |
| 5. | n’ibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu, |
| 6. | n’ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana n’ab’iwabo, n’amahema yabo n’ibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose. |
| 7. | Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze. |
| 8. | Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra, |
| 9. | mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n’urubyaro rwabo, igihugu cy’amata n’ubuki. |
| 10. | Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n’igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n’umuruho w’ibirenge byanyu, nk’uko umuntu yuhira umurima w’imboga. |
| 11. | Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n’ibikombe, kinywa amazi y’imvura. |
| 12. | Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry’umwaka ikageza ku iherezo ryawo. |
| 13. | Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose, |
| 14. | nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y’umuhindo n’iy’itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y’impeke, na vino yanyu n’amavuta ya elayo yanyu. |
| 15. | Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage. |
| 16. | Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere, |
| 17. | mukikongereza uburakari bw’Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha. |
| 18. | Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu. |
| 19. | Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira n’uko muryamye n’uko mubyutse. |
| 20. | Kandi muzayandike ku nkomanizo z’amazu yanyu no ku byugarira byanyu, |
| 21. | kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe n’abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n’iy’ijuru riri hejuru y’isi. |
| 22. | Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata, |
| 23. | Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n’amaboko. |
| 24. | Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y’iburengerazuba. |
| 25. | Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye. |
| 26. | Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo. |
| 27. | Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi, |
| 28. | uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya. |
| 29. | Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindūra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, n’umuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali. |
| 30. | Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y’inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy’Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n’i Gilugali, hafi y’ibiti byitwa imyeloni bya More? |
| 31. | Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo. |
| 32. | Kandi muzajye mwitondera amategeko n’amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire. |