Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho.
Ibimenyetso by’abahanuzi b’ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
ntuzemere amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa y’uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ahubwo mujye muyoborwa n’Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi bazamwicire kuko azaba avuze ibyo kubagomeshereza Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabacungura mu nzu y’uburetwa, n’ibyo kubatesha inzira Uwiteka Imana yanyu yabategetse gucamo, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Mwene nyoko cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore useguye cyangwa incuti yawe y’amagara, yakoshya rwihishwa ati “Tugende dukorere izindi mana” (utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
zo mu mana z’amahanga abagose, ari hafi yanyu cyangwa abari kure, ahereye ku mpera y’isi akageza ku yindi mpera yayo),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
ntuzamwemerere, ntuzamwumvire, ntuzamubabarire, ntuzamukize, ntuzamuhishīre,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
ahubwo ntuzabure kumwica. Ukuboko kwawe abe ari ko kubanza kumwica, maze habone gukuriraho n’abandi bantu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uzamwicishirize amabuye, kuko yagerageje kugushukashuka ngo agukure ku Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Abisirayeli bose bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Wakumva inkuru y’umwe mu midugudu yawe Uwiteka Imana yawe iguha guturamo, bavuga bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Hari ibigoryi byaturutse hagati muri mwe bishukashuka abo mu mudugudu wabo biti ‘Tugende dukorere izindi mana mutigeze kumenya’ ”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
uzabibaririze, ubishakishe ubigenzure. Nusanga ari iby’ukuri bidashidikanywa yuko ikizira kingana gityo gikorerwa hagati muri mwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
ntuzabure kwicisha abo muri uwo mudugudu inkota, uwurimburane rwose n’ibirimo byose, urimburishe amatungo yawo inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Isahu yawo uyiteranirize hagati mu nzira yawo, uwutwikane n’isahu yawo yose imbere y’Uwiteka Imana yawe, uwo mudugudu uzabe ikirundo cy’ibyashenywe iteka, ntukubakwe ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ntukagire icyo ugundira mu byashinganywe kugira ngo Uwiteka arakuruke uburakari bwe bugurumana, akubabarire akugirire ibambe, akugwize nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
abitewe n’uko wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, ugakora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma gutegeka kwa kabiri igice cya: