| 1. | Muri abana b’Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye. |
| 2. | Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9 |
| 3. | Ntukarye ikintu cyose kizira. |
| 4. | Aya ni yo matungo n’inyamaswa mwemererwa kurya: inka n’intama n’ihene, |
| 5. | n’impara n’isirabo n’isunu, n’impongo n’inyemera n’ifumbēri n’itwiga. |
| 6. | Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya. |
| 7. | Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n’urukwavu n’impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe. |
| 8. | N’ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho. |
| 9. | Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n’ibikoko cyose mujye mukirya, |
| 10. | ikidafite amababa n’ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe. |
| 11. | Ibisiga n’inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya. |
| 12. | Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n’itanangabo na oziniya, |
| 13. | n’inkongoro y’impimakazi, n’icyarūzi n’icyanira uko amoko yabyo ari, |
| 14. | n’igikōna cyose uko amoko yabyo ari, |
| 15. | na mbuni na tamasi, na shakafu n’agaca n’ibyo mu bwoko bwako byose, |
| 16. | n’igihunyira gito n’igihunyira kinini n’igihunyira cy’amatwi, |
| 17. | n’inzoya n’inkongoro na sarumpfuna, |
| 18. | n’igishondabagabo n’uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n’inkotsa n’agacurama. |
| 19. | Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye. |
| 20. | Mwemererwa kurya ibisiga n’inyoni bidahumanya byose. |
| 21. | Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina. |
| 22. | Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye. |
| 23. | Kandi uzajye urīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy’amasaka yawe n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’amashyo yawe n’ubw’imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka. |
| 24. | Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure. |
| 25. | Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije, |
| 26. | uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire n’abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y’Uwiteka Imana yawe, mwishimane, |
| 27. | kandi ubisangire n’Umulewi w’iwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe. |
| 28. | Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu. |
| 29. | Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose. |