   | 1. | Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka. |
   | 2. | Hagati muri mwe, ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo, |
   | 3. | akagenda agakorera izindi mana akikubita imbere yazo, naho ryaba izuba cyangwa ukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse, |
   | 4. | ukabibwirwa ukabyumva, uzagire umwete wo kubibaririza. Nubona ko ari iby’ukuri bidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli, |
   | 5. | uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze icyo cyaha kibi, umujyane mu marembo y’umudugudu wawe, naho yaba umugabo cyangwa umugore, umwicishe amabuye. |
   | 6. | Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n’abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n’umwe gusa. 5.19; Heb 10.28 |
   | 7. | Amaboko y’abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n’abandi bantu bose, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. |
   | 8. | Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw’ubwicanyi, cyangwa rw’imburanya cyangwa rw’inguma, ari iby’abantu baburaniye mu marembo y’iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije, |
   | 9. | usange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye. |
   | 10. | Nawe uzabigenze uko baciye urubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byose ubigenze utyo. |
   | 11. | Uko amategeko ari bakwigishije, n’uko urubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari ko ugenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye. |
   | 12. | Umuntu uzasuzugura ntiyumvire umutambyi, uhagarikwa no gukorerayo umurimo wera imbere y’Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu azicwe, ukure ikibi mu Bisirayeli. |
   | 13. | Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura. |
   | 14. | Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindūra no kugituramo, ukibwira uti “Ndiyimikira umwami nk’uko ayandi mahanga angose yose ameze”, |
   | 15. | ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimika umunyamahanga utari mwene wanyu. |
   | 16. | Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugira ngo yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubira ukundi muri ya nzira.” |
   | 17. | Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n’izahabu byinshi. |
   | 18. | Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n’abatambyi b’Abalewi. |
   | 19. | Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira, |
   | 20. | umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n’urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli. |