Abisirayeli bahanurirwa ko umuhanuzi Mesiya azaturuka muri bo |
| 1. | Abatambyi b’Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro, batungwe na gakondo ye. |
| 2. | Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk’uko yababwiye. |
| 3. | Uyu ube ari wo uba umwanya w’abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy’inka cyangwa cy’intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw’ukuboko n’imisaya n’igifu. |
| 4. | Kandi uzajye umuha umuganura w’amasaka yawe n’uwa vino yawe, n’uw’amavuta ya elayo yawe, n’uw’ubwoya bw’intama zawe. |
| 5. | Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka we n’urubyaro rwe iteka ryose. |
| 6. | Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h’iwanyu ho mu gihugu cy’Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n’umutima ubyifuza rwose, |
| 7. | azajye akora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka Imana ye, nk’uko bene wabo bose b’Abalewi bakora, bahagarara imbere y’Uwiteka. |
| 8. | Ajye ahwanya n’abandi umugabane w’ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by’ibyarazwe na ba sekuruza. |
| 9. | Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n’ayo mahanga. |
| 10. | Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby’ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, |
| 11. | cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. |
| 12. | Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe. |
| 13. | Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe. |
| 14. | Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n’abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo. |
| 15. | Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira. |
| 16. | Bizakubera rwose nk’ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w’iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry’Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.” |
| 17. | Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza. |
| 18. | Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose. |
| 19. | Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra. |
| 20. | Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.” |
| 21. | Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?” |
| 22. | Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye. |