Imidugudu y’ubuhungiro (Kub 35.9-28; Yos 20.1-9) |
| 1. | Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura amahanga ya ba nyir’igihugu iguha, ukayazungura ugatura mu midugudu yabo no mu mazu yabo, |
| 2. | uzirobanurire imidugudu itatu yo hagati mu gihugu cyawe, Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra. |
| 3. | Uziharurire inzira, ugabanye igihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo mu bice bitatu, kugira ngo uwishe umuntu wese abone uko ahungira muri umwe muri iyo midugudu. |
| 4. | Iri ni ryo tegeko rya gatozi wishe umuntu, agahungiramo, akabaho. Uzica mugenzi we atabyitumye adasanzwe amwanga, |
| 5. | nk’uko umuntu yajyana na mugenzi we mu ishyamba guca ibiti, akamanika intorezo, akihanukira kuyikubita ku giti ngo agice, igakuka ikikubita kuri mugenzi we ikamwica, azahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho. |
| 6. | Bibere bityo kugira ngo uhōrera amaraso y’uwapfuye adakurikira gatozi uwo akirakaye, akamufatīra kuko urugendo ari rurerure, akamukubita ikimwicakandi yari adakwiriye kwicwa, kuko adasanzwe amwanga. |
| 7. | Ni cyo gitumye ngutegeka nti “Uzirobanurira imidugudu itatu.” |
| 8. | Kandi Uwiteka Imana yawe niyagura urugabano rwawe, nk’uko yarahiye ba sekuruza banyu, akaguha igihugu cyose yarahiye ba sekuruza banyu ko izabaha, |
| 9. | (kandi izakiguha niwitondera aya mategeko yose ukayumvira, ayo ngutegeka uyu munsi ngo ukunde Uwiteka Imana yawe, ugahora ugenda mu nzira ikuyoboye), uziyongerere indi midugudu itatu uyongere kuri ya yindi uko ari itatu, |
| 10. | kugira ngo amaraso y’abatacumuye atavushirizwa hagati mu gihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagibwaho n’urubanza rw’ayo maraso. |
| 11. | Ariko umuntu niyanga mugenzi we, akamwubikira akamutera, akamukubita ikimwica agahungira muri umwe muri iyo midugudu |
| 12. | abakuru bo mu mudugudu w’iwabo bazamutumire, bamukureyo, bamugabize uhōrera amaraso y’uwapfuye amuhōre. |
| 13. | Ntuzamubabarire ukure ku Bisirayeli amaraso y’utacumuye, kugira ngo ubone ibyiza. |
| 14. | Ntuzahine imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe zashinzwe n’aba kera, muri gakondo yawe uzahabwa mu gihugu Uwiteka aguha guhindūra. |
| 15. | Umugabo umwe ntazahagurutswe no gushinja umuntu gukiranirwa cyangwa icyaha uko kiri kose, guhamya kw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari ko gukomeza ijambo ryose. 1 Tim 5.19; Heb 10.28 |
| 16. | Umugabo w’ibinyoma nahagurutswa no gushinja umuntu icyaha, |
| 17. | ababurana bombi bazahagarare imbere y’Uwiteka, imbere y’abatambyi n’abacamanza bazabaho muri icyo gihe. |
| 18. | Abo bacamanza babibaririze cyane, nibabona uwo mugabo ari indarikwa washinje mwene wabo ibinyoma, |
| 19. | muzamushyire aho yashakaga gushyirisha mwene wabo uwo. Uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. |
| 20. | Abasigaye bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe. |
| 21. | Ntuzababarire umeze atyo, ubugingo buhōrerwe ubundi, ijisho rihōrerwe irindi, iryinyo rihōrerwe irindi, ikiganza gihōrerwe ikindi, ikirenge gihōrerwe ikindi. |